Niyomugabo Philemon agiye guhindura ishusho ya sinema nyarwanda

Cinema - 04/09/2026 10:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Niyomugabo Philemon agiye guhindura ishusho ya sinema nyarwanda

Umuhanga mu gufata amashusho no kuyatunganya, Niyomugabo Philemon yashyize hanze filime yise “Red Scarf” igaruka ku buzima bw’abashakanye ndetse yiyemeza gushyira imbaraga nyinshi mu guteza imbere sinema nyarwanda.

Iyi filime ifite igihe kingana n’iminota 51, yanditswe ndetse inayoborwa na Rollande Sonia, mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Niyomugabo Philemon.

“Red Scarf” igaruka ku nkuru y’abashakanye bakimara kubaka urugo rwabo, bafite ibyiringiro n’inzozi zo kubaho ubuzima bwiza.

Nk’uko bisanzwe mu ntangiriro z’urukundo, bagaragara bafite ibyishimo n’urukundo rwinshi. Gusa uko iminsi igenda ishira, urwo rukundo rutangira kujyamo agatotsi.

Impamvu nyamukuru y’iri hungabana si ibibazo bisanzwe by’ubukungu cyangwa kutumvikana, ahubwo ni imyizerere y’umwe muri bo ku bijyanye n’imyuka mibi.

Uyu umwe aba yarakuye iyi myemerere iwabo, aho bizera ko hari imbaraga zitagaragara zifasha kurinda urugo no gutuma rukomera.

Iyi myizerere itangira kwinjira mu buzima bw’aba bombi, igenda ihindura uko babonaga urukundo n’imibanire yabo. Ibitari bisanzwe bitangira kugaragara, bikagira ingaruka ku cyizere hagati yabo, bigatuma umwe atangira gushidikanya ku wundi, ndetse urukundo rukendera.

Iyi filime igaragaramo isomo rikomeye ku muryango, by’umwihariko ku bashakanye. Yerekana uko imyizerere ishobora kugira uruhare runini mu mibereho y’abantu, haba mu buryo bwiza cyangwa bubi.

“Red Scarf” itanga ubutumwa bwo kwitondera imyemerere ishobora gusenya aho kubaka, igasaba abantu gushyira imbere ibiganiro, ukwizerana no kumvikana aho kwemera ibintu byose biturutse mu mico cyangwa mu miryango bakomokamo.

Niyomugabo Philemon agiye guhindura ishusho ya sinema nyarwanda



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...