Niyomugabo Claude yatsindiye Amavubi nyuma yo gusengerwa n’umukunzi we

Imikino - 30/09/2026 7:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Niyomugabo Claude yatsindiye Amavubi nyuma yo gusengerwa n’umukunzi we

Myugariro Niyomugabo Claude yatsindiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" igitego nyuma y’uko yari yabanje gusengerwa n’umukunzi we, Umutoni Nadia.

Ku wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026 saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba kuri Estadio Nacional Tubaroes Azuis, ni bwo Cape Verde yakiriye Amavubi mu mukino wo ku munsi wa Kabiri wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.

Muri uyu mukino wo mu itsinda K, Amavubi yatsinze Cape Verde ibitego 2-1 ahita ayobora iri tsinda n’amanota 6 mbere y’uko Mali ijya mu kibuga na Liberia. Ni ibitego bya Niyomugabo Claude na Iradukunda Elia Tatou mu gihe kimwe cya Cape Verde cyo cyatsinzwe na Gilson Tavares.

Nyuma y’uyu mukino, Umutoni Nadia usanzwe ari umukunzi wa Niyomugabo Claude abinyujije kuri Instagram yahise yerekana ko yari yabanje gusengera umukunzi we mbere y’umukino.

Mu butumwa aba bombi bagiranye kuri WhatsApp baganira, Nadia yabwiye Claude ati: ”Uyu munsi nkushyize mu biganza by’Imana ikurinde, witware neza kurusha ubushize kandi utsinde”.

Amavubi yatsinze Cape Verde ibitego 2-1 nyuma y’uko yaherukaga gutsinda Liberia ibitego 3-1 muri Stade Amahoro. Kugeza ubu ni yo ayoboye itsinda K n’amanota 6.

Nadia ubwo yaganiraga na Claude mbere y'umukino, amubwira ko amushyize mu biganza by'Imana

Niyomugabo Claude na Umutoni Nadia basanzwe bakundana

Niyomugabo Claude yishimira igitego yatsinze agahesha Amavubi intsinzi ikomeye

Amavubi yatsinze Cape Verde ibitego 2-1


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...