Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gutsinda Rayon Sports kuri penaliti ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2026 bagatwara igikombe. Yavuze ko mu buzima bwe yifuza gufasha APR FC kujya mu matsinda y’imikino Nyafurika ya CAF Champions League ndetse akaba yumva ari ideni.
Ati: ”Icyo kintu umbajije ni cyo kuko nanjye ndacyifuza buriya mu buzima nanjye ni ryo deni mfitiye iki kirango mu buzima mba mbirota ariko hamwe n’Imana hari igihe bizakunda kuko n’andi makipe ariyo yatangiye gutya gake gake aza kugera ku ntego.
Ntarirarenga nta gucika intege ubu tugiye kwitegura neza hamwe n’Imana ikomeze idutize ubuzima kuko ntabwo tuba tuzi uko imbere hacu hameze hamwe n’Imana bizagenda neza.”
Niyomugabo Claude aganira na InyaRwanda yavuze ko nta yindi kipe yishimira nka APR FC. Ati: ”Nta yindi kipe nishimira ku Isi nka APR FC, rero ndacyafite akazi ka APR FC reka dutegereze turebe.”
Yavuze ko umukino wa Rayon Sports bawufata nk'uko bafata iy’andi makipe. Ati: "Twebwe uko dufata umukino wa Rayon Sports ni ko dufata umukino Etincelles FC, Gicumbi FC cyangwa Kiyovu Sports. Twebwe ayo makipe yose tuyafata kimwe”.
