Niyogisubizo Eric atuye mu Karere ka Kicukiro, mu murenge wa Nyanza, akaba asengera mu itorero ADEPR Kabeza. Yatangiye urugendo rwe rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Ugushyingo 2025, afata icyemezo cyo gukoresha impano ye mu guhesha Imana icyubahiro no guhumuriza imitima y’abaremerewe.
Uyu musore uzanye amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko nubwo ari intangiriro, afite icyizere cyinshi ko mu 2026 azagera kure, asohora n’izindi ndirimbo zizakomeza gufasha benshi mu buryo bw’umwuka.
Indirimbo ye ya mbere yise “Ndavuga Ishimwe” yayanditse mu gihe yari ari mu bihe bikomeye by’ubuzima, aho yifuje ko ubutumwa buyirimo bwaba umuti n’ihumure ku bandi banyura mu mibabaro nk’iyo yanyuzemo.
Yagize ati: “Nari ndi mu buzima bugoye ubwo nayikoraga, nifuzaga guhumuriza bagenzi banjye baremerewe nk’uko nanjye nari meze.” Ibi bigaragaza ko iyi ndirimbo atari amagambo gusa, ahubwo ari ubuhamya bw'ibyo Imana yamukoreye n'isengesho rye ku bari guca mu bihe bigoye.
Mu magambo ayigize, Niyogisubizo Eric araririmba ati: “Ndavuga ishimwe ry’Umwami wanjye, hari bamwe bapfuye ariko njye ndacyariho; mbese ni iki cyatuma ntashimira Umwami? Ni yo mpamvu nanjye nzajya nshima kuko ibyo yankoreye ni byinshi cyane.”
Aya magambo agaragaza umutima wuzuye ishimwe, aho ahamya ko kuba akiriho ubwabyo ari impamvu ihagije yo gushimira Imana, n’iyo ubuzima bwaba bukomeje kumugora.
Akomeza yifashisha indirimbo ye mu gutanga ubutumwa bw’ihumure n’inkomezi, agira ati: “Reka nkubwire nshuti yanjye witerwa n’ubwoba n’ibyo uri kunyuramo; naho inshuti zagenda, abawe bakagenda, ujye ukomera wihangane.”
Yavuze ko ubu butumwa buri mu ndirimbo ye bugamije gukomeza imitima y’ababuze ibyiringiro, bubibutsa ko n’iyo abantu bagenda, Imana yo iguma iri kumwe n’abayiringiye.
Mu magambo ye, uyu muramyi agaragaza ko intego ye atari ugushaka kuba icyamamare, ahubwo ari ugufasha benshi binyuze mu ndirimbo zibegereza Imana, zibibutsa urukundo rwayo n’impamvu yo gukomeza gushima no mu bihe bigoye.
“Ndavuga Ishimwe” ni intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki, igaragaza umuhanzi utangiye urugendo afite icyerekezo, umutima wo kuramya n’icyifuzo cyo guhumuriza abandi.
Ni indirimbo itanga icyizere, ishimangira ko gushima Imana atari uko ibintu byose bigenda neza gusa, ahubwo ko no mu mibabaro, ishimwe rishobora guhinduka isoko y’ihumure n’imbaraga zo gukomeza urugendo.
REBA INDIRIMBO "NDAVUGA ISHIMWE" YA NIYOGISUBIZO ERIC
