Niyogisubizo Eric yakoze indirimbo yo gushimira Perezida Kagame ku byiza yagejeje ku Rwanda

Imyidagaduro - 02/11/2026 10:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Niyogisubizo Eric yakoze indirimbo yo gushimira Perezida Kagame ku byiza yagejeje ku Rwanda

Umuhanzi Niyogisubizo Eric yashyize hanze indirimbo nshya yise “Kagame”, yanditse agamije gushimira Perezida Paul Kagame ku bikorwa byiza yagejeje ku Rwanda, birimo umutekano n’iterambere bigaragarira buri wese.

Eric Niyogisubizo uzwi mu ndirimbo "Ndavuga Ishimwe", avuga ko yahisemo gukora iyi ndirimbo yise "Kagame" mu rwego rwo gushimira Perezida Kagame akiriho, kuko abona ko gushimira umuntu akiriho bimwongerera ishema.

Yagize ati: “Ndashimira Perezida Kagame ku byiza yatugejejeho, by’umwihariko kuba turi mu mutekano uhagije. Nahisemo kumushimira akiriho, kuko umubyeyi iyo ashimwe akiriho bimuterera ishema. Ni yo mpamvu nahisemo kumutura iyi ndirimbo.”

Abajijwe icyo yasaba Umukuru w’Igihugu cyangwa icyifuzo yamugezaho aramutse ahuye na we, Eric umaze igihe gito mu muziki dore ko afite indirimbo ebyiri, yagaragaje ko kugenderera umuryango w'umukuru w'igihugu byamukora ku mutima.

Ati: “Ikintu namusaba ni ugusuhuza umuryango we, kuko ndawukunda. Ikindi namusaba ni uko yamfasha nkagera kure, nkakomeza guhanga izindi ndirimbo, ndetse akamfasha kuva mu buzima bubi ndimo.”

Ku butumwa agenera urubyiruko rugenzi rwe, Eric yarusabye kudatinya gukora, gushyira imbaraga mu byo bakora no gufatanya n'abayobozi mu kubaka u Rwanda rwiza n’ejo hazaza harwo.

Yagize ati: “Urubyiruko ndarusaba ko rwakwirinda gutinya, rugakora cyane kandi rugashyigikira abayobozi barwo. Tugashyira hamwe tukubaka u Rwanda n’ejo hazaza harwo, tugaharanira urukundo n’ubumwe kandi tugafatanya muri byose.”

Niyogisubizo Eric amaze gukora indirimbo ebyiri. Indirimbo imwe ni "Ndavuga Ishimwe" ikaba ari iyo kuramya no guhimbaza Imana, naho inshya yashyize hanze ni iyo yatuye Umukuru w'Igihugu mu kumushimira ku byiza akomeje kugeza ku Banyarwanda.


Eric yakoze mu nganzo ashimira Perezida Kagame mu byiza akomeje kugeza ku Banyarwanda

Eric arasaba urubyiruko gushyira hamwe bakubaka u Rwanda n’ejo hazaza harwo

REBA INDIRIMBO NSHYA "KAGAME" YA ERIC NIYOGISUBIZO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...