Niyo 'Stage' ya mbere ndirimbiyeho- RunUp nyuma yo gutanga ibyishimo muri Gen-z Comedy (VIDEO)

Imyidagaduro - 25/07/2025 6:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Niyo 'Stage' ya mbere ndirimbiyeho- RunUp nyuma yo gutanga ibyishimo muri Gen-z Comedy (VIDEO)

Umuhanzi mushya uri kuzamuka neza mu njyana ya Afropop na RnB, RunUp, yashimangiye ko igitaramo cya Gen-z Comedy Live cyabaye ku wa Kane tariki 24 Nyakanga 2025 cyamubereye igikorwa kidasanzwe mu buzima bwe bw’umuziki.

Uyu musore yatangaje ko ari bwo bwa mbere yari ahagaze kuri ‘Stage’ nk’umuhanzi witeguye, akaririmbira abantu amagana bitandukanye n’uko yahoze akora indirimbo ataragera mu gitaramo na kimwe.

Mu buryo butunguranye ariko butangaje, RunUp wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye ‘Tsunami’, yavuze ko n’ubwo amaze imyaka ibiri mu muziki, Gen-z Comedy yabaye nko “isoko y’ubutore” n’urugendo rushya mu guhamya ko ari umuhanzi ushoboye, kandi ubishaka.

RunUp yatangarije itangazamakuru ko atigeze ahagarara ku rubyiniro nk’umuhanzi uje gutarama, n’ubwo hari aho yigeze kumvikana agize uruhare ruto mu gitaramo atateguye. Yibuka ko igihe yari mu mashuri yisumbuye yigeze guhamagarwa na Chriss Eazy ku rubyiniro, ariko akahamara iminota micyeya gusa.

Ati “N’iyo ni ‘stage’ ya mbere ndirimbiyeho. Gusa nibuka ko hari indi nigeze gukora ariko sinyibara kubera ko nihutaga. Ni Chriss Eazy wampamagaye ku Gisenyi antunguye, nkora iminota micye ndagenda,”

Yongeyeho ko atigeze agira amahirwe yo gutaramira abantu benshi mbere, bitewe ahanini n’imiterere y’urugendo rwe n’ibibazo by’ubushobozi.

Aragira ati “Iyi ni ‘stage’ ya mbere nagiyemo nzi neza ko ngiye kuririmba imbere y’abantu, nubwo ntagize imyiteguro ihambaye kubera ubushobozi buke, ariko ni bwo bwa mbere numvise ko ndi umuhanzi witeguye gutanga ibyishimo,”

RunUp yavuze ko indirimbo ye ‘Tsunami’ ari yo yamuhesheje amahirwe yo kwitabira Gen-z Comedy, kuko yagaragaje impano ye mu buryo bufatika, bikagirira akamaro kariya gitaramo kaje gutangiza urugendo rwe rwo gutaramira imbaga.

Avuga ko iyi ndirimbo ari kimwe mu bikorwa bya muzika abona byafashije kumuhesha izina no kumushyira ku ikarita y’abahanzi bakurikirwa.

Igitaramo cya Gen-z Comedy Live, cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), cyahurije hamwe abanyarwenya, abahanzi n’abandi bafite impano zitandukanye, by’umwihariko bigaragaza urubyiruko rushya ruri kwigaragaza mu myidagaduro.

RunUp ari mu bahanzi bake bashyizwe ku rutonde nk’abatangiye gukora indirimbo zifite ubushobozi bwo gukurura abantu, anashimangira ko iki gitaramo cyamuhaye icyizere cyo gukomeza kubaka izina no kwinjira mu muziki nk’umwuga.

Yemeje ko agiye gukomeza gushyira hanze indirimbo zifite umutima nk’uwa Tsunami, zifite injyana yumvikana kandi zubakiye ku bintu abantu bashobora kwihuza nabyo.

RunUp avuga ko iki gitaramo cyamubereye nko kuvuka bwa kabiri mu muziki, kuko yahavuye yiyemeje gukomeza kurwana urugamba rwo gukora umuziki nk’umwuga, atari ukwirundarunda mu ndirimbo gusa ahubwo no kugera ku rubyiniro ahura n’abafana, ari na ho yumva impamvu y’iyo mpano yahawe.


Ubwa mbere ku rubyiniro ariko yitwaye nk’umunyamwuga w’imyaka myinshi – RunUp mu gitaramo cya Gen-z Comedy


RunUp yacanye umucyo kuri stage ya Camp Kigali, ashimangira ko ‘Tsunami’ atari indirimbo gusa, ahubwo ari urugendo 


Ubwoba bwasimbuwe n’ibyishimo – RunUp yanditse amateka kuri stage ye ya mbere imbere y’imbaga 


Mu ndirimbo ye ‘Tsunami’, RunUp yanyujije urukundo, icyizere n’umurava kuri stage ya Gen-z Comedy

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA RUNUP

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TSUNAMI’ YA RUNUP


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...