Uyu muhanzi
wo muri Kikac Music Ltd yamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Ubigenza ute? n’izindi
zakomeje izina rye. Ibihangano bye byibanda ku komora imitima, bituma hari
abagiye bavuga ko afite n’izigaruka ku mwami Yesu.
Aherutse
gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ndabihiwe’. Ushingiye kubyo
yatangaje, iyi n’iyo ndirimbo ya nyuma akoze mu zisanzwe z’isi (Secullar).
Yari
aherutse gutangaza ko agiye gushyira hanze indirimbo zinyuranye yakubiye kuri
Extended Play (EP) ye yise ‘New Chapter’ ariko yumvikanishije ko yafashe icyemezo
kizatuma indirimbo ‘Smile’ atazayishyira hanze, kuko yinjiye muri Gospel.
Ubwo yari mu
kiganiro ‘Samedi de Tente’ cya Radio Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23
Werurwe 2024, Niyo Bosco yatangaje ko yamaze gusezera mu muziki w’indirimbo zisanzwe,
yinjira muri ‘Gospel’ nyuma y’uko Imana imwigaragarije.
Uyu
munyamuziki wiyita ‘Music Machine’ yavuze ko Imana yamukoreye ‘ibintu byinshi’
mu buzima bwe azirikana. Avuga ko yasimbutse ibintu byinshi ku rwego rw’uko ‘mbagomba
kubaho ubundi buzima buyubahisha kurushaho’.
Akomeza ati “Nta
gitangaza wumvishe nsigaye niririmbaga ‘Gospel’. Nkaririmba ‘Gospel’ nkaramya
Imana, nkigisha ubutumwa bwiza abantu nkababwira ibintu byiza."
Yavuze ko
kuva mu muziki wa ‘Secullar’ nta gikuba cyacitse, kandi hari abandi bahuriye mu
kibuga bafite ubushobozi bwo gukomereza aho yari agejeje. Avuga ati “…Ibindi
nabyo bifite abantu babizi bazabikora. Ntabikoze nta gikuba. Ntibizagutungure
nyine ariko byagenze " Nabuzwa ni iki, ni ibintu bishoboka, byumvikana, kuba
nagifata (icyemezo)."
Niyo Bosco
yavuze ko ntawe agomba ibisobanuro ku mpamvu yahisemo kwinjira muri Gospel kuko
arajwe ishinga no gukora umuziki mwiza ufite icyo ugamije, kandi ugamije kugira
icyo ukora ku Isi ‘ku buryo nzarinda mva muri ubu buzima hari ikintu nasize,
hari ibintu nakoze, hari abantu bahindutse ku bw’impano Imana yanshyizemo."
Yavuze ko
azakora umuziki wa Gospel ashima, mbese ari icyaremwe gishya. Ati “Umuntu aba
agomba guhinduka. Niyo mpamvu nyine ari paji nshya. Ni ukundi kuntu ngiye
kumera gutandukanye nk’uko bari banzi."
Ku wa 7
Mutarama 2020, Niyo Bosco yasohoye amashusho y'indirimbo ye ya mbere yise
'Ubigenza ute?', yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Santana n'amashusho
akorwa na Bagenzi Bernard. Ni indirimbo
yamuciriye inzira bitewe ahanini n'ubutumwa buyigize, irakundwa karahava nawe
biramutungura.
Ni indirimbo
ikiryoheye amatwi n'ubu. Imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 4 kuri
Youtube.' Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo, yavuze ko yishimye cyane kuko atari
yarigeze atekereza ko igihe kizagera agasohora indirimbo ye.

Niyo Bosco yatangaje ko yasezeye mu muziki usanzwe, yiyemeza gukora umuziki wa Gospel

Niyo Bosco yavuze ko Imana yamukoreye ibikomeye, ari nayo mpamvu yiyemeje kuyikorera mu mashyi no mu mudiho

Niyo Bosco yavuze ko kuva muri ‘Secullar’ nta gikunda cyacitse kuko harimo abandi babishoboye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NDABIHIWE’ YA NIYO BOSCO