Niyo Bosco yinjiye muri Gospel nyuma y’uko Imana imwigaragarije

Imyidagaduro - 24/03/2024 2:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Niyo Bosco yinjiye muri Gospel nyuma y’uko Imana imwigaragarije

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Niyokwizera Bosco wamenye nka Niyo Bosco, yatangaje ko yafashe paji nshya mu miririmbire ye yinjira mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma y’igihe gishize yakiriye agakiza.

Uyu muhanzi wo muri Kikac Music Ltd yamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Ubigenza ute? n’izindi zakomeje izina rye. Ibihangano bye byibanda ku komora imitima, bituma hari abagiye bavuga ko afite n’izigaruka ku mwami Yesu.

Aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ndabihiwe’. Ushingiye kubyo yatangaje, iyi n’iyo ndirimbo ya nyuma akoze mu zisanzwe z’isi (Secullar).

Yari aherutse gutangaza ko agiye gushyira hanze indirimbo zinyuranye yakubiye kuri Extended Play (EP) ye yise ‘New Chapter’ ariko yumvikanishije ko yafashe icyemezo kizatuma indirimbo ‘Smile’ atazayishyira hanze, kuko yinjiye muri Gospel.

Ubwo yari mu kiganiro ‘Samedi de Tente’ cya Radio Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024, Niyo Bosco yatangaje ko yamaze gusezera mu muziki w’indirimbo zisanzwe, yinjira muri ‘Gospel’ nyuma y’uko Imana imwigaragarije.

Uyu munyamuziki wiyita ‘Music Machine’ yavuze ko Imana yamukoreye ‘ibintu byinshi’ mu buzima bwe azirikana. Avuga ko yasimbutse ibintu byinshi ku rwego rw’uko ‘mbagomba kubaho ubundi buzima buyubahisha kurushaho’.

Akomeza ati “Nta gitangaza wumvishe nsigaye niririmbaga ‘Gospel’. Nkaririmba ‘Gospel’ nkaramya Imana, nkigisha ubutumwa bwiza abantu nkababwira ibintu byiza."

Yavuze ko kuva mu muziki wa ‘Secullar’ nta gikuba cyacitse, kandi hari abandi bahuriye mu kibuga bafite ubushobozi bwo gukomereza aho yari agejeje. Avuga ati “…Ibindi nabyo bifite abantu babizi bazabikora. Ntabikoze nta gikuba. Ntibizagutungure nyine ariko byagenze " Nabuzwa ni iki, ni ibintu bishoboka, byumvikana, kuba nagifata (icyemezo)."

Niyo Bosco yavuze ko ntawe agomba ibisobanuro ku mpamvu yahisemo kwinjira muri Gospel kuko arajwe ishinga no gukora umuziki mwiza ufite icyo ugamije, kandi ugamije kugira icyo ukora ku Isi ‘ku buryo nzarinda mva muri ubu buzima hari ikintu nasize, hari ibintu nakoze, hari abantu bahindutse ku bw’impano Imana yanshyizemo."

Yavuze ko azakora umuziki wa Gospel ashima, mbese ari icyaremwe gishya. Ati “Umuntu aba agomba guhinduka. Niyo mpamvu nyine ari paji nshya. Ni ukundi kuntu ngiye kumera gutandukanye nk’uko bari banzi."

Ku wa 7 Mutarama 2020, Niyo Bosco yasohoye amashusho y'indirimbo ye ya mbere yise 'Ubigenza ute?', yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Santana n'amashusho akorwa na Bagenzi Bernard.  Ni indirimbo yamuciriye inzira bitewe ahanini n'ubutumwa buyigize, irakundwa karahava nawe biramutungura.

Ni indirimbo ikiryoheye amatwi n'ubu. Imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 4 kuri Youtube.' Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo, yavuze ko yishimye cyane kuko atari yarigeze atekereza ko igihe kizagera agasohora indirimbo ye.


Niyo Bosco yatangaje ko yasezeye mu muziki usanzwe, yiyemeza gukora umuziki wa Gospel


Niyo Bosco yavuze ko Imana yamukoreye ibikomeye, ari nayo mpamvu yiyemeje kuyikorera mu mashyi no mu mudiho


Niyo Bosco yavuze ko kuva muri ‘Secullar’ nta gikunda cyacitse kuko harimo abandi babishoboye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NDABIHIWE’ YA NIYO BOSCO

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...