Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026 ni bwo Niyo Bosco na Mukamisha Irene bambikanye impeta y'urudashira. Ni umuhango wayobowe n'umushumba w'itorero Iriba ry'Agakiza ubera mu busitani bwa Kaleb muri Kicukiro aho n'ubundi gusaba no gukwa byabereye. Mu ijambo umushumba yigishije, yibukije abageni bombi gukomeza gukundana, kubahana ndetse no kubaha Imana.
Mu ijambo Niyo Bosco yabwiriye Irené, yamubwiye ko mu gihe abandi babanza gukunda umuntu bagendeye ku isura ye, we yamukunze agendeye kuri we w'imbere. Ati: "Mfite ibintu byinshi nagukundiye ariko kimwe muri ibyo ni uko kukumenya ari iby'agaciro. Usa neza. Mbere y'uko abantu babona uko usa inyuma, njyewe nabanje kumva ubwiza bw'imbere muri wowe."
Niyo Bosco wamamaye mu ndirimbo "Ubigenza Ute", akaba aherutse kwinjirav mu muziki wa Gospel, akomeza agira ati: "Bwa mbere na mbere duhura hari ukuntu nabimenye ko ari wowe kandi icyo kintu naragihamanye kugeza igihe mbihamirije imbere y'abantu.'
Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo imaze amezi arindwi hanze yitwa "Daddy God" ikaba yayarebwe n'abarenga miliyoni 2.4, yongeraho ati: "Imana yari ibizi kubera ko muri miliyoni zituye Isi yatumye duhura tukamenyana. Rukundo rwanjye ntabwo ari isezerano gusa, ni inshingano, ni ihame, ibyiyumviro by'iteka ryose. Imana ituyoboye mu rukundo rwacu kandi izatuyobore mu rwayo."
Mu marangamutima menshi nyuma yo kumva amagambo ya Niyo Bosco, Mukamisha Irené yabwiye Niyo Bosco ko azakomeza kumukunda ndetse no kumwubaha.
Nyuma yo kubwirana ayo magambo y'isezerano ryabo bombi, bambikanye impeta z'uko bazatandukanywa n'urupfu hanyuma umushumba w'itorero Iriba ry'Agakiza abasabira umugisha ku Mana.

Mukamisha Irené yasezeranyije Niyo Bosco kuzamukunda iteka no kumwubaha

Nyuma yo gusezerana imbere y'Imana, umushumba n'imiryango yombi yasabiye umugisha uyu muryango mushya



Niyo Bosco yasezeranye na Mukamisha Irené imbere y'Imana
REBA INDIRIMBO "DADDY GOD" YA NIYO BOSCO WAMAZE KUVA MU BUSIRIBATERI
