Umunyamakuru wo muri Ghana,
Micky Jnr, usanzwe uzwiho kumenya amakuru afite aho ahuriye na ‘transfer’
z’abakinnyi ku mugabane wa Afurika, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane we yahamije ko uyu mukinnyi yayisinyiye amasezerano
y’imyaka itatu. Ni mu gihe Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko bari mu biganiro.
Ibi bije nyuma y’uko byari bimaze iminsi bivugwa
ndetse ejo Brig Gen Deo Rusanganwa yari
yagaragaye aganira na Niyigena Clement bonyine nyuma y’umukino iyi kipe
y’Ingabo z’igihugu yari imaze gutsindamo AS Kigali wa ½ cy’igikombe cy’Intwari.
Uyu myugariro w’imyaka 25 yazamukiye mu Ntare FC
hagati ya 2017 na 2018, ahita yerekeza muri Marine FC. Yayivuyemo muri
2020 yerekeza muri Rayon Sports ayivamo
muri 2022 ajya muri APR FC yari agifitiye amasezerano y'amezi atandatu kugeza ubu. Yakiniye ikipe
y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, y’abatarengeje imyaka 23, ndetse asanzwe ahamagarwa
no mu nkuru.
Niyigena Clement agiye kwerekeza muri Al Hilal SC yo muri
Sudani irimo irakina shampiyona y’u Rwanda nyuma y’uko iwabo hari ikibazo
cy’umutekano. Iyi kipe isanzwe yitwara neza mu mikino nyafurika dore ko nk’ubu
iri mu matsinda ya CAF Champions League.

Niyigena Clement ari mu nzira zo kwerekeza muri Al Hilal yo muri Sudani

