Rev Pastor Mudagiri Noé yitabye Imana ku wa 27 Ugushyingo 2025. Urupfu rwababaje benshi barimo na Apotre Dr. Paul Gitwaza bafitanye amateka akomeye mu murimo w'Imana. Apotre Gitwaza yavuze ko Rev Mudagiri yari umubyeyi we mu buryo bw'Umwuka dore ko ari we wamureze mu gakiza, aramubatiza, anamwimika kuba umushumba.
Apotre Gitwaza yanditse ati: "Jyewe n’umuryango wanjye hamwe na AWM/ZTCC tubabajwe n’urupfu rw’umushumba, umubyeyi Papa Reverend Pastor Mudagiri Tabazi Noé. Niwe wandeze mugakiza, arambatiza, anyimika kuba umushumba."
Yakomeje agaragaza ibintu yamwigiyeho ati: "Namwigiye ho byinshi: Gukunda Imana; Gukunda Ijambo ry’Imana; Gusesengura Bibiliya; Kubwiriza neza mumbaraga nyinshi kandi z’Umwuka; Kwigisha ijambo; Ubutyoza mu kuvuga adategwa; Ubwenge; Guca bugufi n’ibindi byinshi".
Ati: "Mubyeyi, ruhuka imirimo wakoze igukurikire. Wabereye benshi icyitegererezo. Urukundo, urugwiro, umurava n’indangagaciro zawe ntabwo tuzabyibagirwa."
Intumwa y'Imana Gitwaza yakomeje ati: "Muri ibi bihe bikomereye imitima ya benshi wabereye umubyeyi mu mubiri no mu Mwuka, twihanganishije umuryango wawe wose, abana, abazukuru n’abuzukuruza ndetse n'itorero rya Kristo muri rusange.
Imana iguhe iruhukiro ryiza, tuzakubona mu gitondo cy’umuzuko. Mukomere mwese muri guca muri ibi bihe bikomeye. Murakoze".

Rev Mudagiri Tabazi yitabye Imana ku myaka 83

Apotre Gitwaza yagaragaje urwibutso afite kuri Rev Mudagiri witabye Imana
