Niwe wa mbere ubikoze mu Rwanda: Mahoro Isaac agiye gukora igitaramo kizamara iminsi 9

Iyobokamana - 17/06/2025 4:07 PM
Share:
Niwe wa mbere ubikoze mu Rwanda: Mahoro Isaac agiye gukora igitaramo kizamara iminsi 9

Mahoro Isaac yanditse amateka mu muziki nyarwanda yo kuba umuhanzi wa mbere uteguye igitaramo cy'iminsi myinshi. Ni igitaramo cy'iminsi icyenda yateguye mu rwego rwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Iki gitaramo "Nawe Birakureba" kizaba mu gihe cy'iminsi icyenda dore ko kizatangira ku wa 20 Kamena kugeza ku wa 28 Kamena 2025, kikazajya gitangira saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri Nyamata SDA Church, mu Karere ka Bugesera.

Kizajya kibanzirizwa n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse n’ijambo ry’Imana rizajya ritangwa na Ev. Bakenerutwe Festus. Ni igitaramo gifite intego yo gufasha abantu gukomeza gukura mu kwizera no kurushaho kumenya Imana biciye mu bihangano bya Gikristo.

Mahoro Isaac yabwiye inyaRwanda ko azafatanya n’amatsinda akunzwe arimo: Inyenyeri Group (Mahembe SDA), Abatwaramucyo (Kacyiru), Jaspers Singers (Nyamata), Abungeri (Nyamata), Ububyutse (Nyamata), Esperance (Nyamata), Adonai (Apace), Mwizerwa Jacques na Sister Yvonne.

Mahoro Isaac azwiho gukora ibitaramo biherekejwe n'ibikorwa by'urukundo, ibintu bihura neza n'Ibyanditswe byera. "Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y'Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n'abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n'iby'isi." Yakobo 1:27.

Ubushize yatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango 200 itishoboye ndetse yanagabiye inka umubyeyi warotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ni ibikorwa byashimwe cyane n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamata n'ubw'Akarere ka Bugesera.

Biteganyijwe ko iki gitaramo cye "Nawe Birakureba" kizaba umwanya w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, ariko kikanaba ahantu ho gukura mu buryo bw’umwuka no mu mibereho isanzwe. Hazabaho n’ivugabutumwa ribumbatiye ubuzima rusange nk'uko Mahoro Isaac yabidutangarije.

Mu rwego rwo kwita ku buzima bw’umubiri kimwe n’ubwo mu buryo bw’umwuka, abazitabira igitaramo bazahabwa serivisi zitandukanye zirimo: Gusuzuma no kuvura amenyo, Gusuzuma amaso, Gupima umuvuduko w’amaraso, Imyitozo ngororamubiri, Amasomo y’ubuzima n’uko umuntu yakwihangira umurimo umuteza imbere.

Igitaramo “Nawe Birakureba” si igikorwa gisanzwe, ahubwo ni urubuga rwagutse rwo guhura n’Imana no kwagura ubumwe n’abandi mu buryo bw’umwuka n’ubuzima rusange. Mahoro Isaac wateguye iki gitaramo arashishikariza buri wese kuzifatanya nawe, kuko insanganyamatsiko yacyo ivuga ngo “Nawe birakureba”.

Mahoro Isaac wateguye iki gitaramo ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba akorera umurimo we mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Nyamata. Yatangiye kuririmba mu 2006 ari mu mashuri yisumbuye, aho yari mu itsinda ryiswe Three Light Angels. Nyuma yo gusoza amashuri, iryo tsinda ryaje gusenyuka buri wese ajya mu nzira ye.

Yashyize hanze album ye ya mbere mu 2013 yise "Igisubizo", ikaba yarakunzwe cyane. Nyuma y’igihe yari yarahagaritse umuziki, yagarutse mu 2024 afite imbaraga nshya n’itsinda rimufasha mu bijyanye na 'Management'. Kugeza ubu, Mahoro afite indirimbo zisaga 50, muri zo 30 zamaze gutunganywa mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Avuga ko ari gukorana imbaraga nyinshi kugira ngo arusheho gukora umuziki ufite ireme kandi uvuga ku mutima. Anashimangira ko ashyigikiwe n’itsinda rimureberera ibikorwa bye rirangajwe imberena Niyomwungeri Pierre, kandi ko abikesha indirimbo “Ujye ushima”, aho avuga ko yanditswe mu rwego rwo kugaragaza ishimwe afitiye abantu bamushyigikiye.

Mahoro Isaac ni umuhanzi wubashywe cyane mu Badivantiste b'Umunsi wa Karindwi

Mahoro Isaac yanditse amateka mu muziki wa Gospel yo kuba umuhanzi wa mbere uteguye igitaramo cy'iminsi myinshi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...