Niwe ufite umunwa munini ku Isi! Ibitangaje kuri Ramsdell umugore ufite umunwa ashyiramo karoti 11 icyarimwe

Utuntu nutundi - 16/08/2021 2:46 PM
Share:

Umwanditsi:

Niwe ufite umunwa munini ku Isi! Ibitangaje kuri Ramsdell umugore ufite umunwa ashyiramo karoti 11 icyarimwe

Ramsdell ni umugore ufite umunwa munini ku isi nk'uko byemejwe na Guinness World Records. Umunwa w'uyu mugore ufite ubugari bwa santimetero 6 n’umuzenguruko wa santimetero 10. Ibi bimuha ubushobozi bwo gushyira karoti 11 mu kanwa.



Umunwa we uwupimye mu bugari ufite santimetero 6 n'imisago

Samantha Ramsdell ni umunyamerikazi ufite umunwa munini kandi mugari wagizwe umugore wa mbere ufite aka gahigo ku isi na Guinness World Records. Uyu mugore w’imyaka 31 asanzwe ari icyamamare kuri TikTok aho afite abamukunda benshi kubera aka gahigo afite.

Aganira na Guinness World Records yagize ati: "Sinigeze ntekereza ko bizashoboka ku bijyanye n’uyu munwa wanjye. Guinness World Records isanzwe yandika amazina y’abanyaduhigo ku Isi yamuhaye igihembo ndetse itangaza ko abaye umugore wa mbere ku isi ugize aka gahigo ko kugira umunwa muremure kandi munini.

Yatangaje ko afite ubushobozi bwo gushyira karoti 11 mu kanywa

Uyu munwa we ufite ubugari bwa santimetero 6 naho iyo uwupimye uwuzengurutse ufite santimetro 10. Avuga ko kuva kera yari asanzwe azi ko afite umunwa munini ariko ubu akaba yemerewe kubishimangira kuko byemejwe na Guinness World Records. "Kuba ufite igihembo cya Guinness World Records ni ibintu ntari niteze ". Yakomeje avuga ko kuba yashyizwe muri Guinness World Records ari ikintu gikomeye kuri we.


Yongeyeho ko uyu munwa we umugira umunyembaraga udasanzwe kuko umutandukanya n’abandi bantu bose ku Isi. Yatangaje kandi ko yagiranye ibiganiro na Guinness World Records mu gihe cy’amezi atandatu kugira ngo basuzume neza impano yahawe na rugira.


Kurya kwe bitangaza benshi kuri TickTok

Ati: "Natangiye kuvugana na Guinness World Records kuva muri Mutarama, twabisubiyemo kane mu gihe cy’amezi atandatu, basoje isuzuma muri Kamena. Nyuma yaho muri Nyakanga bafata ibipimo bampa plaque ". Mu 2019 yari afite abamukurikira bagera ku bihumbi 300 byonyine ariko ubu amaze kugira abarenga miliyoni.



Pome nini ayishyira mu kanwa ikajyamo

REBA HANO MU MASHUSHO UKO YASAMA AGASHYIRA AMAFIRITI MENSHI MU KANWA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...