Mu
ntangiriro z’iki cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri X [Yahoze
ari Twitter], hacicikanye urupapuro rw’ubutumire (Invitation) rwerekana ko
tariki ya 15 Ukuboza 2025 Igihozo azakora ubukwe na Emmanuel. Ibi byatumye
benshi mu bamukurikira no mu muryango we bibaza ukuri kw’iyi nkuru.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Igihozo Mireille yavuze ko ku wa Mbere tariki
ya 8 Nzeri 2025 umwe mu bo bakorana yamweretse iyo ‘Invitation’, amubaza
impamvu atabatumiye mu bukwe bwe.
Yagize
ati: "Ubundi ukuntu byatangiye, ku wa Mbere w'iki Cyumweru, umubyeyi
dukorana nagiye kubona mbona anyoherereje iriya 'Invitation' ayikuye kuri
Twitter, arambaza ati nonese ufite ubukwe ukaba utaratubwiye, ndamubwira nti
Oya!”
Igihozo
yasobanuye ko ifoto yakoreshejwe kuri ubwo butumire yafashwe mu 2023 ubwo yari
kumwe na Emmanuel basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, nyuma yo guhurira
mu iserukiramuco rya Cinema ryabereye i Kigali.
Akomeza
ati “Iyi foto bari gukoresha n'iyo mu 2023, twifotoranyije na bariya basore
baje hano mu Rwanda mu iserukiramuco rya Cinema, noneho mu kuza njyewe nafashe
amafoto nabo, ariya mafoto bakoresheje twari turi ku rwibutso rwa Jenoside rwa
Kigali, iriya foto rero bari gukwirakwiza, niho yaturutse. Sinzi umuntu
wabikoze."
Nyuma
y’ikwirakwizwa ry’iyi Invitation, umubyeyi we n’abo mu muryango be nabo
babajije impamvu atigeze abatumiira mu bukwe.
Ati
“Mama we mu muryango bari kumubaza, bati ni gute umwana agiye gukora ubukwe
mutaratubwiye? Kandi byose ari ibihuha, nashakaga kubishyiraho akadomo, nta bukwe
buhari, nta 'Save the Date' ihari, uriya muntu uretse kuba twese turi muri
Cinema, nta kindi kintu mpuriraho nawe, rero ni 'Fake News'.”
Igihozo
yashimangiye ko nta bukwe ategura, asaba abakwirakwiza amakuru nk’aya kubireka,
kuko bigira ingaruka ku muryango n’inshuti ze.
Nta
bukwe buhari, nta ‘Save the Date’ ihari, ibyo byose ni ibihuha” – Igihozo
Mireille
Emmanuel, umunya-Nigeria wamamaye cyane kuri TikTok no muri Cinema, niwe byavugwaga ko agiye kurushinga na Igihozo
IGIHOZO ARI KUMWE NA NIYITEGEKA 'PAPA SAVA' MU GACE BAHURIYEMO