Ibi yabigarutseho mu gikorwa cya Rayon Day 2026, kiri kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2026 kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, akaba ari umunsi ngarukamwaka wahariwe guhura kw'abakunzi b'iyi kipe no kwizihiza amateka yayo.
Mu Rwanda, Rayon Day yamaze kuba umuco, aho abafana ba Rayon Sports bawita "Umunsi w'Igikundiro." Uyu munsi uba ugamije kwakira no kumenyekanisha abakinnyi bashya, gusangiza abafana gahunda z'ikipe z'igihembwe gishya, ndetse no kubongerera icyizere mbere y'uko shampiyona itangira.
Nubwo buri mwaka iki gikorwa gikurura impaka hagati y'abakunzi ba Rayon Sports n'aba mukeba wayo wa kera, APR FC, ntibibuza ko gikomeza kuba kimwe mu bikorwa byitabirwa cyane mu mupira w'amaguru w'u Rwanda.
Mbere y'umukino wa gicuti wahuje abakanyujijeho muri Rayon Sports n'ikipe ya Inyange FC, Muvandimwe Jean Marie Vianney yagiranye ikiganiro na InyaRwanda, abazwa icyo yumva cyakorwa kugira ngo Rayon Sports yongere ibe ikipe ihatana ku rwego rwo hejuru ndetse ibashe no guhagararira neza u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.
Mu gusubiza, yagize ati: "Buri umwe muri twe afite icyo yatanga cyafasha mu kubaka ikipe. Ntekereza ko nituhuriza hamwe ibitekerezo, nta kabuza ikipe izakomera."
Uretse imikino, Rayon Day y'uyu mwaka yanateguriwe ibikorwa bitandukanye by'imyidagaduro birimo igitaramo kizahuza abafana n'abahanzi bakomeye barimo Bulldog na Kitoko.
Ibi birori bizasozwa n'umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Gor Mahia FC yo muri Kenya, umukino utegerejwe cyane n'abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda.
REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUVANDIMWE NA RUTANGA
