Iki
gitaramo kizabera mu Mujyi wa Bruxelles ku wa 4 Nyakanga 2026, aho Teta Diana
azahurira ku rubyiniro na Cyusa Ibrahim, umwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki
gakondo nyarwanda.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Teta Diana yavuze ko imyiteguro y’iki
gitaramo igeze kure, ndetse ko amaze iminsi akorana n’itsinda ry’abacuranzi
bafite ubunararibonye kugira ngo abazacyitabira bazagire ibihe byiza.
Yagize
ati: “Ni byo, mfite igitaramo kizaba tariki ya 4 Nyakanga 2026 i Bruxelles mu
Bubiligi. Maze iminsi nitegurana n’abacuranzi kandi b’abahanga nk’ibisanzwe.”
Uyu
muhanzikazi yavuze ko yishimiye kongera guhura n’abakunzi b’umuziki we baba mu
Bubiligi, igihugu amaze igihe adataramiramo, ashimangira ko yiteguye kubaha
umuziki uryoheye amatwi uzacurangwa imbonankubone.
Ati:
“Icyo nabwira abakunzi banjye n’abakunzi b’umuziki muri rusange, by’umwihariko
abatuye mu Bubiligi, ni uko mbakumbuye cyane.”
Yagaragaje
ko iki gitaramo kizaba ari umwanya mwiza wo guhuriza hamwe abantu b’ingeri
zitandukanye binyuze mu muziki, mu rwego rwo kwizihiza amateka y’u Rwanda no
gusabana nk’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Ati:
“Ni igitaramo niteguye neza. Ni ‘Live Music’ nk’uko benshi bayikunda, ndirimba
indirimbo zikora kuri ‘générations’ zombi, abakuru n’abato. Nje rero guhuza
abantu twishimira umunsi ukomeye wo Kwibohora.”
Yakomeje
asaba Abanyarwanda n’inshuti zabo kuzitabira ari benshi kugira ngo bazabashe
gusangira ibyishimo by’uyu munsi ufite igisobanuro gikomeye ku gihugu.
Teta
Diana ni umwe mu bahanzi b’abagore bafite izina rikomeye mu muziki gakondo
nyarwanda. Azwi mu ndirimbo zirimo Velo, Birangwa, Agashinge, Umugwegwe ndetse
na Umpe Akanya yakoranye na Jules Sentore.
Muri
iki gitaramo azasangiza urubyiniro na Cyusa Ibrahim, wamamaye mu ndirimbo
zirimo Marebe, Imparamba, Inkotanyi Turaganje na Muhoza Wanjye.
Abakunzi
b’umuziki nyarwanda batuye mu Bubiligi n’ibindi bihugu bihaturiye biteganyijwe
ko bazahurira muri iki gitaramo, kizaba ari umwanya wo kwizihiza Kwibohora no
kuryoherwa n’umuziki gakondo ucuranzwe imbonankubone n’abahanzi babiri bakunzwe
na benshi.

Teta
Diana yatangaje ko yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo kizabera mu Bubiligi
tariki ya 4 Nyakanga 2026


