Ibi birori bizwi nka Baby Shower byitabiriwe n’inshuti ze, abavandimwe n’abandi bo mu muryango we, bifatanya na we muri ibi birori byihariye kubuzima bwe.
Mu babigaragayemo harimo Miss Nshuti Divine Muheto na Miss Mutesi Jolly, ndetse n’ababyeyi ba Naomie n’abandi bavandimwe. Ibirori byaranzwe n’ibyishimo, aho abitabiriye bifatanyije na we mu kwitegura kwakira umwana we w’imfura.
Naomie aherutse gutangaza ko umwana we n’umugabo we bategereje ari umuhungu, inkuru yashimishije abamukurikira.
Nishimwe Naomie na Michael Tesfay basezeranye kubana akaramata ku wa 29 Ukuboza 2024, mu birori byitabiriwe n’abantu batandukanye.
Uretse urugendo rwe mu marushanwa y’ubwiza, Naomie yananditse igitabo yise More Than a Crown, agarukamo urugendo rw’ubuzima rutoroshye banyuzemo, ibibazo bahuye na byo ndetse n’uruhare rw’isengesho n’ukwizera mu kubahumuriza no kubafasha gukomeza.
Kuri ubu, uyu wahoze ari Nyampinga w’u Rwanda ari mu byishimo byo kwitegura kwakira imfura ye, mu rugendo rushya rw’ubuzima we n’umugabo we batangiye.







Nishimwe Naomie yakorewe ibirori byo kwitegura kwakira imfura ye
