Tariki ya 31 Werurwe 2026, umutoza Haringingo yatangajwe nk'umutoza mushya wa Rayon Sports ndetse ahita atangira akazi ke muri iyi kipe aho yakoresheje imyitozo ye ya mbere mu Nzove ari kumwe na Dusange Sasha nk'umutoza wa mbere wungirije ndetse na Romami Marcel.
Umutoza mushya wa Rayon Sports, Haringingo, yagaragaje ko intego ye nyamukuru ari ukwegukana igikombe cya shampiyona, nyuma y’imyaka myinshi ayirwanira akayisiga ku munota wa nyuma.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Haringingo yasobanuye ko ubunararibonye yakuye mu bihe bitandukanye byamufashije kumenya neza icyo bisaba kugira ngo atsinde. Ati: “Maze igihe muri shampiyona, maze kuba uwa kabiri inshuro nyinshi, nkabura igikombe ku munsi wa nyuma, ibyo byose rero ni ubunararibonye.”
Yakomeje ashimangira ko nubwo yegukanye Igikombe cy’Amahoro, shampiyona ari indi ntera isaba imbaraga nyinshi n’imibare ihamye. Ati: “Gutwara Igikombe cy’Amahoro ni imibare na shampiyona ni uko. Nibaza ko ahantu hose naciye hampaye ubunararibonye, ubu rero ni ugukora cyane tureba ko twazagera ku ntego.”
Ku bijyanye n’itsinda azakorana na ryo, Haringingo yavuze ko impamvu yahisemo kuzana Dusange Sacha ari uko basanzwe bazi Rayon Sports neza kuko bayinyuzemo.
Ku byavuzwe n’abafana ba Kiyovu Sport bamushinja ubugambanyi nyuma yo kujya muri Rayon Sports, Haringingo yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko mu mupira w’amaguru buri wese akora ashaka iterambere rye.
Ati: “Mu mupira w’amaguru ntabwo dukwiye gukoresha ijambo uhemuka. Twe turi abakozi kandi buri muntu areba inyungu ze.” Yanongeyeho ko no muri Kiyovu hari igihe yigeze gushaka kwirukanwa ariko akihagararaho ibintu bikongera kugenda neza. Ati: “Navuga ko ari umupira kandi bibaho.”
Haringingo yasinyiye Rayon Sports kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye, anemeranywa no kuzayitoza mu mwaka utaha. Azatangira akina na Gicumbi ku wa Gatandatu saa 18:00 kuri Kigali Pelé Stadium, aho Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 42.
REBA IKIGANIRO HARINGINGO YAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU
