Guhera tariki ya 31 Nyakanga kugeza kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025 muri Namibia harimo harabera isiganwa rya Pupkewitz Megabuild Windhoek Women Tour riri ku rwego rwa 2.2. Ku munsi w'ejo ni bwo hakinwe agace ka Gatatu aho kakiniwe mu mihanda ya Kupferberg ku ntera y’ibilometero 75,8.
Muri aka gace Nirere Xaverine wo muri Team Amani yavuye mu gikundi kare ndetse birangira ari nawe ukegukanye anashyiramo ikinyuranyo cy’iminota myinshi ku bari bamukurikiye. Yashyizemo iminota 10 n’amasegonda 35.
Muri rusange yahise anambara umwambaro w’umuhondo aho arusha iminota icyenda n’amasegonda 49 umukinnyi umukurukiye ukomoka muri Ethiopia, Asgodom Hadush Merhawit na we ukinira Team Amani.
Nirere Xaverine usanzwe ari mushiki wa Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda inshuro ebyiri yahise ahabwa amahirwe menshi Pupkewitz Megabuild Windhoek Women Tour irasozwa kuri iki Cyumweru.
Nirere Xaverine ari mu nzira zo kwegukana Pupkewitz Megabuild Windhoek Women Tour