Ibibyimba byo munda bifata abagore bigira amoko menshi anyuranye. Muri iyi nkuru turibanda ku bifata mu mura w’umugore/umukobwa kuko aribwo abasomyi benshi bakunze kudusaba ko twababariza muganga.
Ibi bibyimba byitwa fibromes uterins /Uterine Fibroids mu ndimi z’amahanga ariko abaganga bo bakunda kubyita Myomes/Myoma. Bikurira mu mitsi y’umura. Ibi bibyimba bifata ku turemangingo(cellules) tutakigabanyamo uko bikwiriye(cellules qui ne se divisent plus correctement)bigatuma noneho dukura ku muvuduko wo hejuru. Imikurire y’ibi bibyimba ituruka ku mikorere y’imirerantanga(ovaires) ari nayo mpamvu ku bana bakiri bato ndetse no ku bagore bacuze, nta bibyimba bishya bishobora kwirema. Mu mura hashobora kubamo ikibyimba kimwe cyangwa se byinshi. Ibitabo bimwe bivuga ko ikibyimba cyakuze cyane gishobora gutuma umubyimba w’umura uba munini nkuko bigenda ku mugore utwite inda y’amezi atandatu cyangwa arindwi.
Umugore 1 ku bagore 10 agendana ibibyimba bya Myomes
Nubwo impamvu ibitera itazwi neza, hari zimwe mu mpamvu zitangwa n’abaganga zaba zitera ibi bibyimba. Muri izi harimo imihindagurikire y’imisemburo y’umugore cyane cyane ubwiyongere bw’umusemburo witwa Oestrogene, kuba byaba bihererekanywa mu miryango n’izindi zinyuranye.
‘Femmes et fibromes utérins en 2013 ‘ ni ubushakashatsi bwakozwe na Kantar Health muri 2013 hagamijwe kureba ingaruka ibi bibyimba bigira ku bagore. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byasohotse mu kinyamakuru Top Sante mu nyandiko cyahaye umutwe ugira uti ‘Fibrome utérin : 1 femme sur 10 en souffre’. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko nibura umugore umwe ku icumi aba arwaye ibi bibyimba kandi bigakunda kwibasira abagore n’abakobwa b’abirabura. Ku bantu 2498 bakoreweho ubu bushakashatsi, 220 nibo basanganywe ibi bibyimba bya Myomes. Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko abagore barwaye ibi bibyimba batajya bivuza uko bikwiriye, 38% ngo nibo bivuza uko bikwiriye. Rwandika kuri iyi ndwara, urubuga rwa Sante Web rwatangaje ko kimwe cya gatanu(1/5) cy’abagore bari hejuru y’imyaka 35 baba barwaye ibi bibyimba.
Ibi bibyimba bibamo amoko 4 bitewe naho byafashe: ibifata hagati mu nyama igize umura( intramural) , ibifata mu mura munsi ya endometre(sous-muqueux),ibiba biri mu nyama y’umura ariko binawufasheho( sous-sereux), ndetse n’ibiba bifite umuzi ufashe ku mura(fibrome pédiculé).
Ninde ushobora kurwara ibi bibyimba?
Mu bitabo binyuranye ndetse n’imbuga zandika ku buzima ntibahuza imyaka umugore ashobora kurwariraho ibi bibyimba. Aganira na inyarwanda.com, Dr Iba Mayele uvura indwara z’abagore mu bitaro Polyclinique de l’Etoile biherereye imbere ya Kiliziya Sainte Famille i Kigali, yadutangarije ko bikunda gufata abakobwa batigeze babyara bafite imyaka 30 kuzamura. Gusa ibi ntibisobanura ko abagore babyaye nabo batabirwara.
Ubushashatsi bwakoze muri 1995 na Centre Obstétrique de Moscou, mu Burusiya bwagaragaje ko uburwayi bw’ibi bibyimba bushobora guhererekanywa mu miryango(facteur héréditaire).
Ibibyimba bya Myomes ntibishobora gufata umukobwa ukiri mu bwangavu ariko urubuga rwa Fibrome-Uterin rutangaza ko bishobora gufata umukobwa mu gihe cy’imyaka 20 ariko kubera ko biba bitaraba binini akabikurana akazabimenya ari uko ibemenyetso bitangiye kwigaragaza. Ku bakobwa bakunda kugeza mu myaka 40 na 45 batarashaka ngo ibyago byo kubirwara biba ari byinshi kuko umusemburo wa Oestrogene uba wiyongera cyane.
Ni ibihe bimenyetso bigaragaza umuntu urwaye ibibyimba bya myomes?
Nkuko Dr Iba yakomeje abitubwira ibimenyetso bya myomes biterwa n’ubwoko bw’ikibyimba n’aho cyafatiye. Bimwe mu bimenyetso biranga umukobwa cyangwa umugore urwaye ibibyimba bya myomes harimo:
-Kuba byatera ububare mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
- Ihindagurika ry’imihango cyangwa kuyibura burundu.
- Kugira ububabare bukabije mu gihe cy’imihango, kuva amaraso menshi kandi igihe kirekire.
- Guhora ubirwaye akuramo inda , zikavuka igihe kitageze.
- Kuremererwa no kugira uburibwe mu kiziba cy’inda . Iki kimenyetso kigendana no kwiyongera kw’ubunini bw’inda ibyara kuburyo umuntu yakwibeshyaho ko ari ukwiyongera kw’ibiro cyangwa kuba yaba atwite.
- Guhora ubirwaye ashaka kunyara inshuro nyinshi n’ibindi.
Mu nyandiko Top Sante yahaye umutwe ugira uti ‘Fibrome utérin : Quels sont les symptômes ? , iki kinyamakuru cyatangaje ko ibimenyetso bikunda kugaragaza ibi bibyimba ari ukuva amaraso kandi umugore cyangwa umukobwa atari mu gihe cy’imihango.
Umubyimba wabyo urahindagurika kuburyo hari n'ibingana gutya. Photo/revuedesante.com
Ikindi kimenyetso ngo gikunda kubigaragaza ni ukuva amaraso menshi mu gihe cy’imihango, biherekezwa n’uburibwe bukabije cyangwa se uburibwe ntibube bwaza. Nubwo akenshi ibi bibyimba bidakunda kwigaragaza, Top Sante itangaza ko 30% by’abagore barwaye ibi bibyimba aribo bagaragaza ibimenyetso birimo na bimwe twavuze haruguru ariko ahanini ngo bigatangira kugaragara hashize nibura imyaka 4 n’igice bifashe umuntu.
Ibibyimba bya myomes biravurwa bigakira?
Dr Iba yadutangarije ko kugeza ubu nta miti ibaho ishobora guhabwa umuntu urwaye ibi bibyimba bigakira burundu ariko hari imiti ishobora gutuma bigabanya umubyimba. Nk’igihe basanze umugore utwite afite ibi bibyimba, bamwandikira imiti ituma bigabanya umubyimba cyangwa ituma umura ubasha kugira ubwisanzure , bakazabibaga amaze kubyara. Kubibaga ahanini nibwo buryo bukoresha mu kubivura.
Ese umugore cyangwa umukobwa wigeze kurwara ibi bibyimba ashobora kubyara ntakibazo?
Kuri iki kibazo Dr Iba yadusobanuriye ko biterwa n’uburyo ibyo bibyimba byangije umura. Iyo byangije umura cyane cyangwa imiyoborantanga biragoye ko uwabirwaye yabasha kubyara. Gusa yongeyeho ko iyo bibazwe hakiri kare kandi bikabagwa neza, umugore ashobora gutwita kandi akibaruka nk’abandi bose.
Ni iyihe nama abakobwa n’abagore bagirwa?
Muganga Iba akangurira abagore n’abakobwa kwisuzumisha ibi bibyimba nibura inshuro imwe mu mwaka, kuko hari igihe umukobwa cyangwa umugore abirwara akazabimenya ariko byamaze kuba binini cyane ari nako ingaruka mbi byamugiraho ziyongera.
Ibi ni bimwe mu bisobanuro ku ndwara y’ibibyimba bifata mu mura. Igitekerezo cyangwa inyunganizi kuri iyi nkuru turayakira. Shyira igitekerezo cyawe ahabugenewe. Niba ufite uburwayi cyangwa ikibazo ushaka ko tzakubariza muganga, ohereza ubutumwa bwawe kuri info@inyarwanda.com