Yabitangaje mu kiganiro
kigufi yagiranye n’umwe mu bakora ibiganiro kuri murandasi wo muri Gambia, wamusanze
ari kumwe n’umugore we Temi Otedola,
ubwo bari mu mihanda yo mu mujyi wa Londres mu Bwongereza.
Ubwo yabazwaga ibanga
ry’intsinzi ku muntu wese ushaka kugera kure, Mr Eazi yahise asubiza ati:
“Gushaka umugore mwiza.”
Yashimangiye ko ari intambwe ikomeye ifasha cyane mu rugendo rw’ubuzima, cyane
cyane iyo uwo mwashakanye akuba hafi, agushyigikira kandi akakwihanganira mu bihe
bitandukanye.
Yongeyeho ko urubyiruko,
cyane cyane abasore, bagomba kwimakaza imyitwarire irimo ikinyabupfura, kwihangana no gutinya Imana,
kugira ngo bubake ubuzima burambye kandi bufite icyerekezo.
Ku rundi ruhande, Mr Eazi
yanagarutse ku mbogamizi zimwe na zimwe zagiye zimugora mu rugendo rwe rwa
muzika, avuga ko guhura n’abagucira
imanza cyangwa batakugirira icyizere bishobora kuba imbarutso ituma
urushaho kwiyemeza no gukora cyane, kuko bigutera kugira umuhate wo kwereka
abantu ko bashyize hasi uwo batazi neza.
Yagize ati: “Iyo wavukiye muri Nigeria, akenshi uba
ufite umurava n’imbaraga zo kwishakira inzira. Hari ukwiyizera karemano ku
Munya-Nigeria, uburyo agenda, uko avuga, n’ubutwari agaragaza. Wenda ni ibintu
duturana na byo tukabikuriramo, cyangwa wenda ni ibisanzwe biri mu mafunguro
yacu [aseka].”
Mr Eazi, uretse kuba ari
umuhanzi wubashywe ku rwego mpuzamahanga, anazwi nk’Umuyobozi Mukuru wa Choplife Gaming Ltd, sosiyete ikorera
mu bihugu bitandatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Iburengerazuba.
Mu Ugushyingo 2023,
yemeje ku mugaragaro ko yamaze gushyingiranwa n’umukunzi we Temi Otedola, umukobwa w’umuherwe
w’Umunya-Nigeria Femi Otedola,
ubwo yamwohererezaga ubutumwa bwihariye ku isabukuru ye y'amavuko, bityo bigashimangira isezerano ryabo ryo kubana
nk’umugabo n’umugore.
Mu mpera za 2023, nibwo Mr Eazi yemeje ko yamaze gushyingiranwa na Temi Otedola bari bamaze igihe bakundana