Ubu burwayi nibwo umusomyi wa inyarwanda.com yadusabye ko twamubariza muganga, ikibutera ndetse n’icyo ufite iki kibazo yakora ngo akire.
Mu gushaka kumenya no gusobanukirwa indwara yo kugira igitsina gito ku mugore Vaginisme mu rurimi rw’igifaransa, twegereye Dr. Iba Mayere umuganga w’indwaraza z’abagore gynecologue) wo mu ivuriro Polyclinique de l’etoile riherereye mu Mujyi wa Kigali hafi ya Kiliziya Sainte Famille.
Vaginisme (kugira igitsina gito ku mugore) ni indwara iterwa no kunanirwa kwikanyura kw’imitsi igize igitsina cy’umugore(vagin) ngo kibashe kwaguka igihe agiye gukora imibonano mpuzabitsina . Umugore ufite iki kibazo, iyo hagize ikintu gishaka kwinjira mu gitsina cye hahita hifunga. Uretse wenda igihe aba agiye gukora imibonano mpuzabitsina, umugabo agakenera kwinjiza igitsina cye(penis), hari ni’igihe kwinjiza urutoki cyangwa ikindi kintu cyose(corps etrangers) binanirana. Ni indwara idakunda kugaragara ariko ibaho.
Iyo umugore arwaye Vaginisme bitera ubwumvikane buke mu muryango
Ibyiciro bya Vaginisme
Nkuko Dr Iba yabidusobanuriye Vaginisme igabanyijemo ibyiciro 2:Vaginisme Primaire na Vaginisme Secondaire.
Vaginisme Primaire:Ni igihe umugore akoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere ,igitsina cye kinananirwa kwifungura ngo cyakire icy’umugabo(penis).
Vaginisme Secondaire:Umugore aba yarigeze gukora imibonano mpuzabitsina ntakibazo afite ariko nyuma iki kibazo kikaza kumubaho.
Ni izihe mpamvu zitera indwara ya Vaginisme?
Nkuko Dr Iba Mayere yabidusobanuriye, Vaginisme ishobora guterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye ariko ibice by’ingezi bikubiyemo nyinshi muri izo mpamvu ni izigendanye n’umuco(Culturel), ihahamuka(Traumatique), n’ikibazo cy’imitekerereze(Psychique).
Ikibazo cy’umuco:Hari imico imwe n’imwe, kuryamana hagati y’umugabo n’umugore bifatwa nk’ikintu kibi cyangwa ikintu giteye isoni.
Ikibazo cy’ihahamuka(Traumatique):Iyo umugabo akorera ihohotera rishingiye ku gitsina umugore we. Gufatwa ku ngufu umukobwa akiri umwana agahahamuka ngo nayo yaba impamvu itera iyi ndwara kuko ngo iyo ashatse nabwo hari igihe akomeza gutinya igitsina gabo, cyangwa se irindi hohoterwa rishingiye ku gitsina iryo ariryo ryose umugore yakorewe .
Ikibazo giterwa n’imitekerereze(Psychique): Akenshi biterwa n’uko umugore yishyiramo ko igitsina cye ari gito, ko kitabasha kwinjirwamo cyangwa kwakira igitsina cy’umugabo. Kuba umugore nibura atarigeze afata icyirori(mirroir) ngo yitegereze imiterere y’igitsina cye, akaba nta naho yabyize mu ishuri nayo yaba impamvu yamutera kugira ubu burwayi.
Gushyirwa umugabo udashaka (Marriage forcé), amakimbirane n’umugabo,ubutinganyi(Lesbiennes)…nabyo bishobora gutera iki kibazo.
Iyi ndwara iravurwa igakira?
Dr Iba yadusobanuriye ko ari indwara ivurwa igakira n’ubwo bigorana. Bishobora gutwara amezi cyangwa imyaka. Icyo umugore urwaye iyi ndwara asabwa ni ukwegera umuganga wabyigiye akamusuzuma akareba aho ikibazo gituruka.
Iyo umugore adasobanukiwe neza imiterere y’imyanya ndangagitsina ye, muganga umuzanira icyirori akamwereka uko umubiri we uteye. Mu kuvura iyi ndwara Dr Iba yadusobanuriye ko bakoresha uburyo bubiri:Icyo bita Approche Saumatique na Pyschique.
Dr Iba Mayele uvura indwara z'abagore muri Polyclinique del'Etoile
Muri Approche Saumatique, umugore yigishwa kumenya gukanyura imitsi y’igitsina cye(Contracter les muscles du planche pelvien) cyane cyane kumenya guhagarika inkari(Intrompre les urines). Igikurikiraho ni ukwinjiza urutoki rwe mu gitsina ku kigero cya cm nibura eshanu, agakanyura ubundi akarekera aho(contraction et decontraction ). Iyo amaze kumenyera urutoki rumwe , akurikizaho intoki 2 ,ubundi eshatu bityo bityo bitewe n’uko muganga yabimusobanuriye.
Iyo icyo cyiciro kirangiye , umugore agirwa inama ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ariwe ujya hejuru y’umugabo ubundi akirinda kwikwashagura, akabikora gahoro gahoro kugeza igihe yumva ko amaze kumenyera.
Muri Approche Pyschique , umuganga asobanurira umugore ko igitsina cy’umugabo(penis) atari umwanzi ahubwo imuzanira ibyishimo.
Hari imiti yabugenewe yabasha kuvura iki kibazo?
Twifuje kumenya niba nta miti runaka yakoreshwa ngo umugore akire iyi ndwara bidaciye mu buryo twabonye hejuru. Dr Iba yadusobanuriye ko imiti ihari ariko atari byiza ko umuganga yihutira guha imiti umurwayi kandi hari ubundi buryo yakoresha. Hari umuti witwa Botox ® ukoreshwa . Iyo bawuguteye , utuma imitsi y’igitsina ibasha kwifungura . Bifata hagati y’amezi 3-6. Gusa ntibibujije ko nawo bishobora kwanga hagakoresha ubundi buryo.
Niki umugore ufite iki kibazo yakora?
Kwicara ukabiganiraho n’umugabo wawe niyo nama ya mbere. Iyo umugore ananirwa kwakira umugabo we mu gitanda,biteza umwuka mubi mu rugo rwabo. Ni byiza ko babiganiraho ndetse bakajyana no kwa muganga akabasobanurira uko ikibazo giteye, akabahera hamwe inama. Ubuvuzi n’indi miti biba byiza iyo umugore abifashe ari kumwe n’umugabo we, akamenya n’uko azajya amufata aho kwihutira kumuca inyuma cyangwa kwaka gatanya nkuko Dr Iba yabisobanuye.
Niba na we ufite uburwayi wifuza ko twazakubariza muganga, watwoherereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cyawe kuri info@inyarwanda.com