Nigeze miliyoni 5 ndabaha indi ndirimbo - The Ben abwira Reagan Rugaju

Imyidagaduro - 19/08/2026 10:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Nigeze miliyoni 5 ndabaha indi ndirimbo - The Ben abwira Reagan Rugaju

Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben yatangaje ko indirimbo ye “Inshallah” niramuka igeze ku bantu miliyoni eshanu (5M) bayirebye kuri YouTube, azahita ashyira hanze indi ndirimbo.

Ibi The Ben yabivuze asubiza umunyamakuru Reagan Rugaju, wari wamwandikiye kuri Instagram amusaba gushyira hanze vuba indirimbo yakoranye na Ruti Joel, nyuma yo kuyumva mu buryo butari bwateganyijwe.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Reagan Rugaju yagize ati: “The Ben, The Ben, indirimbo yawe na Ruti Joel yakozwe na MadeBeat ni nziza cyane. Kora video uyiduhe bidatinze, Tiger ntuzatinde rwose muvandimwe.”

The Ben yamusubije mu buryo bw’urwenya, abanza kunenga umuproducer MadeBeat kuba yaratumye Reagan yumva umushinga utararangira. Yagize ati: “Icya mbere na mbere MadeBeat ndamwica! Ni gute yatumye wumva umushinga utararangiye? Kamubayeho.”

The Ben yakomeje asobanura ko hari indi ndirimbo ateganya gushyira hanze, ariko ko igomba kubanzirizwa n’uko “Inshallah” igera ku mubare munini w’abayirebye. Ati: “Icya kabiri, Inshallah nigeze 5M z’abayirebye turarekura indi irenze. Imana ihe umugisha u Rwanda n’Abanyarwanda.”

Indirimbo “Inshallah” ya The Ben imaze iminsi itatu isohotse, ndetse kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1.6 kuri YouTube. Ni imwe mu ndirimbo ziri kwitabwaho cyane n’abakunzi b’umuziki nyarwanda kuva yasohoka.

Iyi ndirimbo yakozwe na MadeBeat, mu gihe amashusho yayo yayobowe na Julien Bmjizzo, naho Bright Ngabo akaba yaragize uruhare mu ikorwa ryayo.

Niba “Inshallah” ikomeje kwiyongera ku muvuduko uriho, The Ben ashobora kugera ku ntego ya miliyoni eshanu z’abayirebye, bityo abakunzi be bakabona indi ndirimbo yakoranye na Ruti Joel ndetse yakozwe na MadeBeat.

Ku ndirimbo ihuriwemo na The Ben na Ruti Joel, abakunzi b’umuziki bafite byinshi byo kuyitegaho, cyane cyane imvange y’urukundo n’injyana gakondo igezweho.

The Ben yateguje indirimbo nshya nyuma y'uko "Inshallah" izaba yujuje miliyoni 5 z'abayirebye kuri Youtube


Rugaju Reagan yasogongeye ku ndirimbo ya The Ben na Ruti Joel itarajya hanze araryoherwa cyane

Hahishuwe ko Ruti Joel afitanye na The Ben indirimbo itarajya hanze


"Nigeze miliyoni 5 ndabaha indi ndirimbo" The Ben abwira Reagan Rugaju

REBA INDIRIMBO NSHYA YA THE BEN IKOMEJE GUKUNDWA CYANE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...