Raporo nshya ya Industrial Info Resources (IIR) igaragaza ko Nigeria ari cyo gihugu kiri ku isonga ku Isi mu kubaka inganda nshya zitunganya peteroli (grassroot refineries), aho ifite imishinga 24 iteganyijwe kuzura hagati ya 2026 na 2030.
Iyi mibare iyishyira imbere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, aho buri guhugu gifite imishinga 11 gusa muri icyo gihe.
Impamvu Nigeria iri gushora miliyari muri uru rwego ku bwinshi
Nubwo Nigeria ari cyo gihugu cya mbere gikora peteroli nyinshi muri Afurika, imyaka myinshi yayimaze yohereza peteroli idatunganyije ku masoko mpuzamahanga, ikongera igatumiza lisansi, mazutu n'ibindi bikomoka kuri peteroli byamaze gutunganywa.
Ibi byatumaga igihugu gihomba amafaranga menshi mu bucuruzi mpuzamahanga, kikagira n'ikibazo cy'ibura rya lisansi ndetse n'izamuka ry'ibiciro.
Ni muri urwo rwego Nigeria yafashe icyemezo cyo kongera ubushobozi bwo gutunganya peteroli imbere mu gihugu, kugira ngo ishobore guhaza abaturage bayo ndetse inatange ibikomoka kuri peteroli mu bindi bihugu bya Afurika.
Miliyari zirenga 10 z'amadolari zigiye gushorwa
Inkuru dukesha ikinyamakuru Business Insider Africa ivuga ko, Raporo ya IIR igaragaza ko imishinga 24 Nigeria iri kubaka izatwara asaga miliyari 10.74 z'Amadolari ya Amerika, amafaranga azashorwa hagati ya 2026 na 2030.
Mu gihe iyo mishinga izaba irangiye, ubushobozi bw'igihugu bwo gutunganya peteroli buzazamuka bukagera kuri barili (barrel) miliyoni 2,635 ku munsi, buvuye kuri 732,000 butunganywa ubu.
Uruganda rwa Dangote rwahinduye amateka
Intambwe ikomeye yatumye Nigeria igera kuri iyi ntego ni uruganda rwa Dangote Petroleum Refinery, rwubatswe n'umuherwe Aliko Dangote hafi y’umujyi wa Lagos.
Uru ruganda, rwatwaye hafi miliyari 20 z'Amadolari, ni rwo ruganda runini ku Isi rutunganya peteroli rukoresha umurongo umwe (single-train refinery). Rufite ubushobozi bwo gutunganya barili 650,000 za peteroli ku munsi.
Kuva rutangiye gukora ku bushobozi bwose mu ntangiriro za 2026, rwafashije Nigeria kugabanya cyane gutumiza lisansi n'ibindi bikomoka kuri peteroli hanze, ndetse rutangira no kohereza ibikomoka kuri peteroli mu bindi bihugu bya Afurika no ku yindi migabane.
Intego ni ukuba igicumbi cya peteroli muri Afurika
Abasesenguzi bavuga ko gahunda ya Nigeria idashingiye gusa ku guhaza isoko ry'imbere mu gihugu.
Intego nyamukuru ni uko Nigeria yaba igicumbi cyo gutunganya no kugurisha ibikomoka kuri peteroli muri Afurika, igafasha ibihugu byinshi bikomeje gutumiza lisansi n'ibindi bikomoka kuri peteroli mu Burayi, muri Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ibi byafasha Afurika kugabanya amafaranga atakara mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli, ikanihutisha iterambere ry'inganda.
Nubwo gahunda ya Nigeria igaragara nk'ifite icyerekezo cyiza, inzobere zivuga ko hakiri imbogamizi zirimo kubona peteroli idatunganyije ihagije yo kugaburira izo nganda, kubaka imiyoboro n'ibikorwaremezo byo kugeza ibikomoka kuri peteroli ku masoko atandukanye, ndetse no gukomeza gukurura ishoramari rihagije.
Icyakora, mu gihe iyi mishinga yose izarangirira nk'uko biteganyijwe, Nigeria ishobora kuba kimwe mu bihugu bikomeye ku Isi mu gutunganya peteroli, ndetse ikarushaho kugira uruhare runini mu isoko ry'ingufu haba muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
