Nigeria: Umwana w’amezi 6 wari waraburiwe irengero yabonetse ari muzima

Hanze - 26/07/2023 10:42 PM
Share:
Nigeria: Umwana w’amezi 6 wari waraburiwe irengero yabonetse ari muzima

Umwana w’amezi 6 witwa Chinedu Chukwueke, wo mu gihugu cya Nigeria wari yaraburiwe irengero nyuma yo gutoroka ababyeyi be bikavugwa ko bamwibye, yabonetse ameze neza ndetse nta n’ikibazo afite.

Uyu mwana witwa Chinedu Chukwueke amakuru avuga ko yari kumwe na mama we umubyara wari muri Salon akoreramo nyuma akaza kuburirwa irengero.

Ibi byabaye tariki 23 Nyakanga 2023 hafi y’isoko rya Minna muri Nigeria, ubwo nyina yari yinjiye mu nzu (Salon) batunganyirizamo imisatsi.

Uyu mubyeyi akimara kubura umwana we avuga ko yatekereje ko bamwibye ndetse ngo agashakira ahantu hatandukanye ariko bikaba iby'ubusa.

N’ubwo amakuru avuga ko uyu mwana yavanwe muri Salon aho mama we yari yagiye, mu itangazo uwiyita ‘Chyks4Pro’ wavuze nka se ubyara uyu mwana, yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati:

"Umwana wanjye w’umuhungu w’amezi 6 witwa Chinedu Chukwueke yakuwe muri botike yanjye ku munsi wo ku cyumweru ahitwa kure hafi y’isoko Minna ".

Uyu wavuze ibi we yagaragaje ko uyu mwana bamutwaye ubwo yari hamwe na mama we aho akorera. Gusa uyu mwana yaje kugaragara ndetse bagaragaza ko nta kibazo afite. 

Mu butumwa batambukije bagize bati: "Twatanze amatangazo atandukanye kuvmbuga nkoranyambaga zitandukanye, ariko umwana yaje kugaragara nta kibazo afite".

"Turashimira abantu bose rero bagize icyo badufasha, haba abadufashije gutanga amatangazo, haba ari n'abadusengeye muri ibi bihe bibi byo kwiheba twarimo ".


Isoko: Gistreel


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...