Nigeria: Umuramyi yakatiwe igihano cy’urupfu anyonzwe

Imyidagaduro - 27/06/2025 8:33 AM
Share:

Umwanditsi:

Nigeria: Umuramyi yakatiwe igihano cy’urupfu anyonzwe

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya Imana muri Nigeria, Oluwatimileyin Ajayi, yakatiwe igihano cy’urupfu anyonzwe, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umukunzi we witwa Salome Adaidu w’imyaka 24.

Urukiko Rukuru rw’i Lafia, umurwa mukuru wa Leta ya Nasarawa, rwasomye uru rubanza ku wa Kane, tariki 26 Kamena 2025, ruyobowe n’umucamanza, Simon Aboki, wemeje ko Ajayi yishe uyu mukobwa ubwo yamusuraga iwe mu gace ka Papaladna, kari mu Murenge wa Karshi, muri Karu mu Ntara ya Nasarawa.

Salome Adaidu yari umunyeshuri urangije amasomo ye, anitabira gahunda ya Leta y’Abarangije Kaminuza izwi nka National Youth Service Corps (NYSC). Yari amaze umwaka akundana na Ajayi, ariko urukundo rwabo rwaje kurangira nabi ubwo uyu musore yamwicaga, akamutemagura, bikavugwa ko yanasanzwe afite umutwe we.

Mu gusoma umwanzuro, umucamanza Aboki yavuze ko abashinjacyaha bashoboye kugaragaza ko uregwa yishe nyakwigendera, kandi ibimenyetso babitanze mu buryo budashidikanywaho.  Yagize ati “Itegeko riravuga neza ko umuntu wese uhamijwe icyaha nk’iki agenerwa igihano cy’urupfu. Nta gushidikanya, uregwa yakoze icyaha. Bityo, ahanishijwe igihano cy’urupfu binyuze mu kumunyonga.”

Ajayi w’imyaka 31, ubwo yisobanuraga, yavuze ko nyuma yo kugira ibihe byiza n’umukunzi we, yahise ata ubwenge, kandi ngo nta cyo yibukaga. Yongeyeho ko n’inyandiko ry’ukwemera icyaha yashyizeho umukono atari azi ibirimo. Icyakora urukiko rwatesheje agaciro ayo magambo, rusanga nta shingiro bifite.

Umushinjacyaha Raymond Umaru, yabwiye urukiko ko urubanza rufite ibimenyetso simusiga, birimo inyandiko ry’ukwemera icyaha (ryiswe Exhibit L), umupanga (Exhibit N_1) n’imipanga mito (Exhibit N_2) byabonetse ahabereye icyaha.

Yagize ati: “Ibyo bimenyetso byose bihuriza ku kintu kimwe: ko uregwa yakoze icyaha. Turashimira urukiko rwita ku kuri rukemeza ko ubutabera bubaye impamo kuri nyakwigendera.”

Uruhande rwunganira uregwa, ruyobowe na Me Joseph Tuku-Bisong, rwo rwavuze ko nubwo ibyo bimenyetso byemerewe n’urukiko, nta gaciro gakomeye bikwiye guhabwa, asaba ko umukiriya we yarekurwa.

Nyina wa Salome na Murumuna we bari bitabiriye isomwa ry’urubanza, bavuze ko bishimiye ko urukiko rutinze ariko rugatanga ubutabera. Bavuze ko icyaha cyakozwe cyari kimeze nk’umugambi mubi uteye ubwoba, kandi ko byabateye agahinda gakomeye.

Uyu mwanzuro uje nyuma y’aho uru rubanza rwari rwasubitswe ku itariki ya 20 Gicurasi 2025, ubwo hasozwaga itangwa ry’ibimenyetso.

Oluwatimileyin Ajayi yakatiwe urwo gupfa hashingiwe ku ngingo ya 221 y’Igitabo cy’amategeko cyifashishwa mu Majyaruguru ya Nigeria (Penal Code), igena ko umuntu wese uhamijwe icyaha cy’ubwicanyi agenerwa igihano cy’urupfu.

Iki gihano gikunze gukoreshwa mu bice bimwe bya Nigeria bikurikiza amategeko yihariye y’umuco n’iyobokamana, ariko kigibwaho impaka cyane n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Oluwatimileyin Ajayi, uzwi mu bitaramo byo kuramya Imana, yari asanzwe ahabwa izina rya “Timileyin” mu muziki we. Yamenyekanye cyane cyane mu ndirimbo ye ya 2020 yitwa “God of All the Earth”, yamenyekanye cyane. Indirimbo ye “God of All the Earth” yakiriwe neza n’abantu benshi kubera ubuhanga bwe mu kuririmba.

 

Ajayi yakatiwe urwo gupfa ahamijwe kwica umukunzi we bari bamaze igihe bakundana

 

Oluwatimileyin Ajayi yaburanye avuga ko inyandiko y’ubuhamya bwe yayisinyeho atabizi, abamwunganira bagasaba ko arekurwa

 

Umuryango w’uyu mukobwa, Salome Adaidu watangaje ko wishimiye icyemezo cyafashwe n’urukiko

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'GOD OF ALL EARTH' YA AJAYI WAKATIWE KWICA ANYONZWE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...