Urukiko Rukuru rw’i Lafia, umurwa mukuru
wa Leta ya Nasarawa, rwasomye uru rubanza ku wa Kane, tariki 26 Kamena 2025, ruyobowe
n’umucamanza, Simon Aboki, wemeje ko Ajayi yishe uyu mukobwa ubwo yamusuraga
iwe mu gace ka Papaladna, kari mu Murenge wa Karshi, muri Karu mu Ntara ya
Nasarawa.
Salome Adaidu yari umunyeshuri urangije
amasomo ye, anitabira gahunda ya Leta y’Abarangije Kaminuza izwi nka National
Youth Service Corps (NYSC). Yari amaze umwaka akundana na Ajayi, ariko urukundo
rwabo rwaje kurangira nabi ubwo uyu musore yamwicaga, akamutemagura, bikavugwa
ko yanasanzwe afite umutwe we.
Mu gusoma umwanzuro, umucamanza Aboki
yavuze ko abashinjacyaha bashoboye kugaragaza ko uregwa yishe nyakwigendera,
kandi ibimenyetso babitanze mu buryo budashidikanywaho.
Ajayi w’imyaka 31, ubwo yisobanuraga,
yavuze ko nyuma yo kugira ibihe byiza n’umukunzi we, yahise ata ubwenge, kandi
ngo nta cyo yibukaga. Yongeyeho ko n’inyandiko ry’ukwemera icyaha yashyizeho
umukono atari azi ibirimo. Icyakora urukiko rwatesheje agaciro ayo magambo,
rusanga nta shingiro bifite.
Umushinjacyaha Raymond Umaru, yabwiye
urukiko ko urubanza rufite ibimenyetso simusiga, birimo inyandiko ry’ukwemera
icyaha (ryiswe Exhibit L), umupanga (Exhibit N_1) n’imipanga mito (Exhibit N_2)
byabonetse ahabereye icyaha.
Yagize ati: “Ibyo bimenyetso byose
bihuriza ku kintu kimwe: ko uregwa yakoze icyaha. Turashimira urukiko rwita ku
kuri rukemeza ko ubutabera bubaye impamo kuri nyakwigendera.”
Uruhande rwunganira uregwa, ruyobowe na Me
Joseph Tuku-Bisong, rwo rwavuze ko nubwo ibyo bimenyetso byemerewe n’urukiko,
nta gaciro gakomeye bikwiye guhabwa, asaba ko umukiriya we yarekurwa.
Nyina wa Salome na Murumuna we bari
bitabiriye isomwa ry’urubanza, bavuze ko bishimiye ko urukiko rutinze ariko
rugatanga ubutabera. Bavuze ko icyaha cyakozwe cyari kimeze nk’umugambi mubi
uteye ubwoba, kandi ko byabateye agahinda gakomeye.
Uyu mwanzuro uje nyuma y’aho uru rubanza
rwari rwasubitswe ku itariki ya 20 Gicurasi 2025, ubwo hasozwaga itangwa
ry’ibimenyetso.
Oluwatimileyin Ajayi yakatiwe urwo gupfa
hashingiwe ku ngingo ya 221 y’Igitabo cy’amategeko cyifashishwa mu Majyaruguru
ya Nigeria (Penal Code), igena ko umuntu wese uhamijwe icyaha cy’ubwicanyi
agenerwa igihano cy’urupfu.
Iki gihano gikunze gukoreshwa mu bice
bimwe bya Nigeria bikurikiza amategeko yihariye y’umuco n’iyobokamana, ariko
kigibwaho impaka cyane n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.
Oluwatimileyin Ajayi, uzwi mu bitaramo byo
kuramya Imana, yari asanzwe ahabwa izina rya “Timileyin” mu muziki we.
Ajayi yakatiwe urwo gupfa ahamijwe kwica
umukunzi we bari bamaze igihe bakundana
Oluwatimileyin Ajayi yaburanye avuga ko
inyandiko y’ubuhamya bwe yayisinyeho atabizi, abamwunganira bagasaba ko
arekurwa
Umuryango w’uyu mukobwa, Salome Adaidu watangaje ko wishimiye icyemezo cyafashwe n’urukiko