Mu
mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Judikay yavuze ku gahinda
gakomeye yagize mu kwezi kwa Kabiri (Gashyantare 2025), ubwo inda yari atwite
yongeraga kuvamo, nyuma y’amezi arenga atatu atwite.
Yagize
ati: “Muri Gashyantare 2025, nagize ububabare bwanshegeshe cyane. Nari maze kurenza
amezi atatu ntwite. Umunsi umwe, nkiri mu mirimo yanjye isanzwe, natangiye
kumva uburibwe mu nda.”
Yakomeje
asobanura ko yabanje kubifata nk’ibisanzwe, ariko nyuma ibintu bihinduka bibi
cyane.
Ati: “Nabanje kubona utuntu tumeze nk’amaraso make, ntekereza ko bisanzwe ku mugore
utwite. Ariko nyuma, nagiye mu bwiherero, nsanga amaraso ari menshi kandi
adahagarara. Nahise numva neza icyo bisobanuye, ko umwana yari amaze kugenda.”
Judikay
yavuze ko iyo nda yari iya gatandatu ivuyemo, ibintu byamusize mu gahinda
gakomeye.
Yahise
ajyanwa kwa muganga, aho abaganga bakoze igikorwa kizwi “dilation and curettage”
nyuma yo gusanga ari inda yari ivuye nanone (miscarriage).
Ati: “Nagejejwe kwa muganga, baramfasha. Natekerezaga ko namaze kwihangana kuko
nararize cyane nkiri kwa muganga. Abantu bambazaga uko meze, nkabasubiza nti
‘Imana ishimwe’.”
Gusa
yavuze ko mu by’ukuri, agahinda gakomeye katumye adasinzira ijoro ryose. Ati:
“Iyo nabaga ndi jyenyine nijoro, numvaga ububabare ntashobora gusobanura.
Narariraga cyane nkabaza nti ‘Yesu uri he?’”
Daily Post yanditse ko uyu
muhanzi uzwi mu ndirimbo nka “More Than Gold”, yashakanye na Anselem Opara mu
2020, bakaba barabyaye umwana wabo wa mbere mu 2022.
Inkuru
ye yakoze ku mitima ya benshi, cyane cyane abagore banyuze mu bihe nk’ibi, igaragaza
ububabare bwo kuvamo kw’inda ndetse n’urugendo rukomeye rwo kongera kwiyubaka
mu mutima no mu kwizera.


Judikay yavuze ku gahinda yanyuzemo nyuma y’inda yavuyemo muri Gashyantare 2025, avuga ko nijoro yariraga abaza ati “Yesu uri he?”

N’ubwo bimeze gutya ariko, Judikay avuga ko muri Gashyantare 2026, Imana yabashumbushije bakibaruka umwana wa Kabiri
