Iki cyemezo cy'umuntu ukize cyane ku mugabane wa Afrika cyo gutanga inkunga ya $1.1 M [1,609,472,700 Frw], kigaragaza uko abaherwe bo ku mugabane wa Afurika barushaho gushora imari mu guteza imbere ubumenyi n’abakozi b’ejo hazaza.
Aya mafaranga azatangwa binyuze mu muryango we wita ku bikorwa by’iterambere, Aliko Dangote Foundation, mu gihe cy’imyaka itanu. Azafasha abanyeshuri biga MBA, kwihangira imirimo (entrepreneurship) n’imiyoborere (management) muri Dangote Business School yo muri Bayero University Kano.
Hakurikijwe amasezerano yashyizweho, buri mwaka hazatangwa miliyoni 300 z’amanaira (angana n’ibihumbi bisaga 222 by’amadolari), mu gihe cy’imyaka itanu. Guhera mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, buri munyeshuri wujuje ibisabwa azajya ahabwa ibihumbi 150 by’amanaira (asaga amadolari 111) kuri buri gihembwe cy’amashuri.
Aya mafaranga azajya afasha umunyeshuri kwishyura kimwe cya kabiri cy’amafaranga y’ishuri, kuko kuri ubu umunyeshuri yishyura ibihumbi 300 by’amanaira (hafi amadolari 223) ku mwaka. Imibare ya kaminuza igaragaza ko Dangote Business School ifite abanyeshuri 1,225 bari mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Iyi buruse izafasha abo bose bujuje ibisabwa, igabanye umutwaro w’amafaranga ku banyeshuri, inashimangire ubumenyi mu miyoborere no kwihangira imirimo mu gihugu cya Nigeria, kimwe mu bihugu bifite ubukungu bunini muri Afurika.
Mariya Aliko Dangote, wavuze mu izina ry’uyu muryango, yasobanuye ko iki gikorwa kiri mu murongo mugari w’iterambere rirambye. Yagize ati: “Icyerekezo cy’umuryango wacu ni ukubaka ubushobozi bw’abantu kugira ngo buhinduke amahirwe mu bukungu.
Gukomeza guteza imbere amasomo y’ubucuruzi no kwihangira imirimo ni ingenzi mu guhindura ubumenyi bukavamo imishinga, udushya n’akazi. Iyi buruse irushaho gushimangira ubushake bwacu bwo gushora imari mu rubyiruko ruzaba abayobozi b’ubucuruzi n’abazazana impinduka.”
Iki gikorwa cya Dangote kiri mu murongo mugari w’abaherwe bo muri Afurika bashora imari mu burezi no mu kwihangira imirimo.
Mu myaka ishize, abandi bayobozi bakomeye mu bucuruzi nka Strive Masiyiwa, Patrice Motsepena Tony Elumelu baguye gahunda zabo zo gutanga buruse no gutera inkunga ba rwiyemezamirimo hagamijwe kubaka ubushobozi bw’abayobozi b’imbere mu bihugu byabo.
Urugero ni umuryango wa Tony Elumelu ukomeje gushora miliyoni z’amadolari buri mwaka mu gufasha ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika, mu gihe Higherlife Foundation ya Strive Masiyiwa yo imaze gutanga buruse ku bihumbi by’abanyeshuri muri Afurika y’Amajyepfo n’ahandi.
Mu gihe ibihugu bya Afurika bikomeje gushaka kwagura ubukungu bwabyo, guteza imbere inganda no kongera uruhare rw’abikorera, gushora imari mu masomo yo ku rwego rwo hejuru mu by’ubucuruzi bifatwa nk’intambwe ikomeye mu kubaka ubushobozi burambye.
Icyemezo cya Aliko Dangote kigaragaza uko imari y’abikorera ikomeje kugira uruhare rukomeye mu gutegura ejo hazaza h’abakozi n’iterambere ry’imishinga ku mugabane wa Afurika.


Aliko Dangote yatangaje ko azatanga miliyoni 1.1 z’amadolari ya Amerika yo gushyigikira amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (postgraduate) mu by’ubucuruzi muri Nigeria
