Ifunanya Nwangene yari
azwiho ubushobozi bwo kuririmba injyana nyinshi zirimo jazz, opera, umuziki
gakondo n’umuziki w’amarangamutima (soul).
Amashusho
yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuntu uzi kwita ku nzoka asohora
iyi nzoka mu nzu y’uyu muhanzikazi, mu gihe abantu bari hafi bahise batangira
kuvuga bati: “Ni cobra!”
Inshuti
ye ya hafi, Sam Ezugwu uri mu bakuriye inzu y'umuziki Ifunanya yakoreragamo,
yabwiye BBC ko uyu muhanzi yari "icyamamare kirimo kuzamuka".
Hillary
Obinna, inshuti y’uyu muhanzikazi nawe yabwiye BBC ko yamubwiye ko Nwangene
yari aryamye igihe inzoka yamurumaga. Yongeyeho ko inzoka ebyiri zaje kuboneka
mu nzu ye nyuma yaho.
Yageze
mu ivuriro ryari hafi aho yashakishije ubufasha bwa mbere, ariko ntibari bafite
umuti w’inzoka (antivenom), bityo ajya mu bitaro bikuru.
Ezugwu
yavuze ko yahise ajya ku bitaro ku wa Gatandatu. Yavuze ko ibitaro byari bifite
ubwoko bumwe bw’imiti yari ikenewe.
Ati: “Mu gihe bamushakiraga uburyo bwo kumutabara, ntiyashoboraga kuvuga ariko
yashoboraga gukoresha intoki kugira ngo atwereke icyo ashaka. Yari arimo
guhumeka bigoranye.”
Ezugwu
yavuze ko yagiye gushaka umuti waburaga ariko agarutse asanga yapfuye.
Mu
itangazo basohoye, ibitabo byakiriye uyu muhanzikazi byahakanye ko umuti wari
wabuze, bemeza ko ibivugwa ari “ibihuha kandi bidahuye n’ukuri.”
Bongeyeho
ko isuzuma ryihuse ryagaragaje ko Nwangene yari afite ibibazo bikomeye byatewe
n’inkovu y’inzoka. Avuga ko ubuzima bwe bwahindutse butunguranye mbere yo
kwimurirwa mu cyumba cy’abakenera ubuvuzi bwihariye (intensive care), kandi abakozi
b’ubuzima babuze uburyo bwo kumubabariza.
Ubushakashatsi
bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS / WHO) bugaragaza ko
buri mwaka muri Afurika, abantu hagati ya 435,000 na 580,000 bajya kwa muganga
kubera kurumwa n’inzoka, aho imfu zagera ku 30,000.
Abana
n’abagore bo mu byaro ni bo bakunze kurumwa cyane, cyane ko ahantu hatuwe cyane
ubuvuzi bukiri hasi kandi umuti urwanya ubumara (antivenom) uboneka gake kandi
ukaba uhenze.
Ibura
ry’uyu muti n’ubushobozi buke bw’ibitaro bituma benshi bajya kwivuza ku bavuzi
gakondo, bityo imibare y’abapfa cyangwa abakomeretse ikaba idakunze kugaragara
neza. OMS/WHO ivuga ko ikibazo cyo kubika neza umuti, kuko usaba amashanyarazi
ahoraho, ari kimwe mu bibangamira gutabara abarumwa n’inzoka.
Kurumwa
n’inzoka muri Afurika ni ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange, cyane cyane mu
byaro, kandi imibare igaragaza ko hakenewe ingamba zihuse zo gukemura ikibazo
cy’ubura ry’imiti no kuzamura ubushobozi bw’ibitaro.

Agahinda
ni kose muri Nigeria nyuma y’urupfu rw’umuririmbyi Ifunanya Nwangene warumwe n’inzoka
