Nigeria: Umuhanzi Sabi yishwe arashwe

Inkuru zishyushye - 26/03/2026 7:23 PM
Share:

Umwanditsi:

Nigeria: Umuhanzi Sabi yishwe arashwe

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Sabi wari umaze kumenyekana cyane mu njyana ya Afro-pop, yitabye Imana nyuma yo kuraswa n’abantu bataramenyekana mu gitero cyabereye mu mujyi wa Lagos.

Sabi, amazina ye nyakuri akaba Sabinus Chukwuebuka Nelson Obi, bivugwa ko yishwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2026, aho yari acumbitse muri hoteli imwe yo muri Leta ya Lagos.


Aya makuru yemejwe na murumuna we witwa Kingsley, wavuganye n’ikinyamakuru Daily Sun, agaragaza ko byabaye mu buryo butunguranye kandi buteye ubwoba.

Amakuru avuga ko itsinda ry’abasore bataramenyekana ryinjiye muri iyo hoteli mu masaha y’ijoro rikamurasaho, ibintu byateje akavuyo gakomeye aho hantu.

Kugeza ubu inzego z’umutekano muri Lagos ntiziratangaza amakuru arambuye kuri ubu bwicanyi cyangwa niba hari abamaze gutabwa muri yombi.

Urupfu rwa Sabi rwashenguye benshi mu bakunzi b’umuziki muri Nigeria, cyane cyane ko yari umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki wa Afro-pop.

Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu myaka ya 2010 binyuze mu ndirimbo ye “Show Your Style” yakunzwe n’abatari bake, ndetse iza no gusubirwamo ari kumwe n’umuhanzi Oritse Femi, bituma arushaho kumenyekana.

Iperereza ku rupfu rwe riracyakomeje, hakaba hategerejwe ko inzego z’umutekano zitangaza amakuru arambuye ku byabaye ndetse n’ababa babiri inyuma y’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

Sabi yarashwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku wa 24 Werurwe i Lagos, mu gihe yari atangiye kwigaragaza nk’umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza muri Afro-pop

KANDA HANO UBASHE KUREBA IMWE MU NDIRIMBO ZAMENYEKANISHIJE UYU MUHANZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...