Urukiko rwa Magistrate’s Court rwo muri Kano, muri Nigeria,
rwategetse ko Muhammad Najib Rimin Kebe afungwa by’agateganyo mu kigo
ngororamuco, nyuma yo kugezwa imbere yarwo akekwaho ibyaha byo kwinjira ahantu
atabifitiye uburenganzira no kwiba inkweto ku musigiti uri mu kigo cy’inkiko
cya Norman’s Land.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Newsy People ivuga ko, Polisi
yamugejeje imbere y’urukiko ruyobowe na Magistrate Dayyabu Jamilu Hamza, aho
yashinjwaga kuba yaragiye ajya kuri uwo musigiti kenshi, akiba inkweto
z’abasenga.
Abatanze ibirego barimo abakozi b’inkiko, abapolisi, abakozi
bashinzwe amagereza n’abandi baturage bavuze ko hari hamaze igihe hagaragara
ibibazo byo kwibwa inkweto ku musigiti, aho bamwe mu basenga basigaga inkweto
zabo hanze igihe bagiye gusenga, bagaruka bagasanga hari uwazitwaye.
Nyuma yo gusomerwa ibyaha aregwa, urukiko rwategetse ko Kebe
akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe iperereza n’iburanishwa bikomeje.
Urukiko rwimuriye isubukurwa ry’urubanza ku wa 28 Kanama 2026.
