Nigeria: Pasiteri akurikiranweho gusambanya umwana yitwaje ko agiye kumukuramo imyuka mibi

Utuntu nutundi - 16/04/2026 11:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Nigeria: Pasiteri akurikiranweho gusambanya umwana yitwaje ko agiye kumukuramo imyuka mibi

Muri Nigeria, Leta ya Anambra, umupasiteri akurikiranweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16, yitwaje ko ari kumukuramo imyuka mibi. Ibi byatumye ubuyobozi bwongera kugaruka ku kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana, bukangurira abaturage kurirwanya no kurikumira.

Polisi yo muri Leta ya Anambra yatangaje ko uwo mupasiteri yemeye icyaha ndetse akanagisabira imbabazi, avuga ko yabitewe n’imbaraga za sekibi, kandi ko yiteguye kwishyura ikiguzi icyo ari cyo cyose kugira ngo uwo mwana avurwe.

Uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 16 witwa Precious Okafor yavuze ko yahohotewe n’uwo mupasiteri ubwo yari yamujyanye iwe amubwira ko agiye kumusengera no kumukuramo imyuka mibi. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Punch, nyuma yo gutabarwa n’inzego z’umutekano mu gace ka Onitsha.

Nk’uko abivuga, byatangiye ubwo nyirasenge yamujyanaga kwa pasiteri, amubwira ko akeneye gusengerwa kugira ngo akurwemo imyuka mibi. Yagize ati: “Masenge yambwiye ko pasiteri yavuze ko nyobowe n’imyuka mibi, ko ngomba gukorerwa amasengesho yihariye. Yanjyanye iwe nijoro ansigayo.”

Akomeza avuga ko uwo mupasiteri, witwa Dozie Ezani wo mu itorero Jesus Is Ontop Ministry, yatangiye kumukorakora mu buryo budakwiye no kumushukashuka, ariko akabyanga.

Ati: “Nari ndyamye aza mu cyumba atangira kunkorakora, ngerageza kubyanga. Yagerageje inshuro nyinshi, abonye ntabishaka aragenda. Numvise umugore we amubaza aho yari ari, amubwira ko yari ‘agiye kureba abana’.”

Bukeye bwaho, uwo mupasiteri yamujyanye ku rusengero rwe ruri mu gace ka Amichi, amubwira ko agomba gukorerwa igikorwa cyihariye cyo gusengerwa no gukurwamo imyuka mibi. Icyakora, aho kumusengera, yatangiye kugerageza kumusambanya, ariko ntibyashoboka ako kanya.

Uyu mwana akomeza avuga ko nyuma yaje kumwicisha inzara, bituma acika intege, maze abasha kumufata ku ngufu inshuro nyinshi. Yagize ati: “Namaze iminsi ntarya, bituma ncika intege. Nyuma yaho yatangiye kujya amfata ku ngufu, ndetse rimwe na rimwe akabikorera kuri aritari.”

Yongeyeho ko uwo mupasiteri yamujyanaga no mu gace ka Igboukwu aho afite ubworozi bw’inkoko, akahamusambanyiriza.

Polisi yatangaje ko pasiteri Dozie Ezani yatawe muri yombi ajyanwa ku biro bya Polisi bya Onitsha, nyuma aza koherezwa mu ishami rishinzwe iperereza rikorera muri Awka. Mu gusaba imbabazi, uwo mupasiteri yagize ati: “Mu by'ukuri ibi ni ibikorwa bya satani. Sinzi icyambayeho kugira ngo nisange aha.”

Ibi byongeye kugaragaza ubukana bw’ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana, cyane cyane rikorwa n’abantu bagirirwa icyizere nk’abayobozi b’amadini. Inzego zitandukanye n’abaturage bakomeje gusabwa kugira uruhare mu kurinda abana no gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo abakora ibyaha nk’ibi bagezwe imbere y’ubutabera.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...