Amakuru yatangajwe n’urubuga Linda Ikeji's Blog avuga ko uyu Imam yabanje gushyiraho igihembo cya miliyoni imwe y’Amanaira (angana na 1,087,872 RWF), nyuma akaza kongera ayo mafaranga ayagira miliyoni ebyiri z’Amanaira (angana na 2,175,744 RWF).
Icyateje impaka kurushaho ni uko uyu Imam yakomeje kugaragara mu ruhame yidegembya, nta rwego na rumwe rumukurikirana, ndetse akigamba ko nta wamutunga agatoki, nubwo ashinjwa gushishikariza abantu gukora ubwicanyi.
Mu butumwa bwe, Padiri Ugwu yagarutse no ku rupfu rwa Deborah Yakubu, umunyeshuri wishwe n’abo biganaga bamushinja gutuka Imana. Yavuze ko yishwe mu buryo bw’agashinyaguro, aho yatewe amabuye, umurambo we ugatwikwa, ndetse bamwe bagafata amashusho bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.
Nubwo hari abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho uruhare muri urwo rupfu, urubanza rwabo rwatangajwe n’abanyamategeko barenga 30 baje kubunganira, ibintu byatangaje benshi.
Nyuma y’igihe gito, abo bakekwa bararekuwe bahanagurwaho ibyaha, kandi nta wigeze akurikiranwa ku buryo bufatika.
Padiri Ugwu yavuze ko ababajwe cyane n’ibiri kubera muri Nigeria, agaragaza ko ubutabera busa n’ubudakora uko bikwiye. Yagize ati: “Birababaje kubona umuntu ajya mu ruhame akavuga ko uzica undi azamuha amafaranga, hanyuma akaza no kuyongera, ariko agakomeza kwidegembya nta n’umwe umukurikiranye.”
Yakomeje agaragaza ko kuba hari umuntu ushyiraho igihembo ku buzima bw’undi, agashishikariza abaturage gukora ubwicanyi, ariko ntakurikiranwe, ari ikibazo gikomeye kidakwiye kwihanganirwa.
Padiri Ugwu yanagaragaje ko muri Nigeria hakenewe ubutabera busesuye, bukurikizwa kuri bose hatitawe ku myemerere cyangwa ku mwanya umuntu afite mu muryango nyarwanda cyangwa mu buyobozi.
Ibi byakuruye impaka nyinshi mu baturage no ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi basaba inzego zibishinzwe gufata ingamba zikomeye zo kurengera ubuzima bw’abaturage no gukumira amagambo ashobora guteza urugomo.
