Iyi raporo
yakozwe na Porogaramu y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Iterambere (UNDP), ku
bufatanye n’Ikigo cya Oxford gishinzwe Ubukene n’Iterambere ry’Abantu (OPHI),
igaragaza ko Nigeria ifite abantu miliyoni 113.3 babayeho muri ubu bukene, mu
gihe muri DRC ari miliyoni 73.8.
Tanzania iza ku mwanya wa gatatu n’abaturage miliyoni 32.4, igakurikirwa na Madagascar ifite miliyoni 21.9 na Niger ifite miliyoni 21.6.
Mozambique ifite miliyoni 21,
Angola ikagira miliyoni 18.7, Mali ikagira miliyoni 15.8, Burkina Faso ikagira
miliyoni 15.2, naho Kenya igasoza urutonde rw’ibi bihugu 10 bifite abaturage
benshi babayeho mu bukene bukabije, n’abagera kuri miliyoni 14.3.
Ubukene
bushingiye ku bice byinshi by’imibereho, ntibupimwa gusa hakurikijwe amafaranga
umuntu yinjiza. Bunareba niba abantu babona serivisi z’ibanze nk’ubuvuzi,
uburezi, amazi meza, amashanyarazi n’isuku.
Raporo
igaragaza ko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, abantu miliyoni 616
babayeho mu bukene bukabije bushingiye kuri ibi bipimo, bangana na 51.4%
by’abaturage bo muri aka karere.
Ibi bivuze
ko hari abantu benshi batabura ubushobozi bwo kubona ibyo bakeneye gusa, ahubwo
banabura amahirwe yo kubona serivisi z’ingenzi zifasha umuntu kugira ubuzima
bwiza no kwiteza imbere.
Muri
Nigeria, imibare ya raporo igaragaza ko abantu miliyoni 17.9 biyongereye ku
bari basanzwe mu bukene bushingiye ku bice byinshi by’imibereho hagati ya 2021
na 2024.
Mu bibazo
bikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage harimo izamuka ry’ibiciro
by’ibiribwa, lisansi n’ingendo, kubura imirimo itanga umusaruro uhagije ndetse
n’ibibazo by’ibikorwaremezo na serivisi rusange.
Raporo
igaragaza ko ibibazo by’ubukungu n’ibura rya serivisi z’ibanze bikomeje kuba
imbogamizi mu rugamba rwo kugabanya ubukene muri iki gihugu.
Nubwo
Nigeria na DRC bifite umubare munini w’abaturage bari mu bukene, kuba igihugu
gifite abantu benshi bari mu bukene ntibivuze ko ari cyo gifite igipimo
cy’ubukene kiri hejuru ugereranyije n’abaturage bose.
Urugero,
muri ibyo bihugu 10, Niger ni yo ifite igipimo kiri hejuru, kingana na 79.9%,
igakurikirwa na Madagascar ifite 68.4% na DRC ifite 67.6%. Kenya ni yo ifite
igipimo cyo hasi muri uru rutonde, kingana na 25.4%.
Iyi mibare
igaragaza ko guhangana n’ubukene bisaba ingamba zirimo guteza imbere amahirwe
yo guhanga imirimo mishya no kubona akazi, kunoza uburezi n’ubuvuzi, kongera
amashanyarazi n’amazi meza ndetse no gushyigikira ingo zifite ubushobozi buke.
