Dr Kalilou Sylla yanavuze ko Ghana na Côte d’Ivoire na byo bishobora kuzinjira mu bihugu 15 bya mbere bikize ku Isi mu myaka 25 iri imbere nk'uko biri mu nkuru ducyesha Business Insider Africa.
Yabigarutseho mu nama isanzwe ya mbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya ECOWAS yabereye i Abuja muri Nigeria mu mwaka wa 2026, aho yavuze ko ibi bipimo bishingiye ku bushakashatsi bwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye hamwe na za kaminuza mpuzamahanga.
Yavuze kandi ko Côte d’Ivoire ishobora kuzarusha u Bufaransa ubukungu mu myaka 70 iri imbere, nubwo u Bufaransa bukiri mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi muri iki gihe.
Ubukungu bwa Nigeria buzashingira ku isoko rya Afurika y’Iburengerazuba
Dr Sylla yavuze ko ejo hazaza h’ubukungu bwa Nigeria hatazashingira cyane ku masoko yo muri Amerika cyangwa u Bwongereza, ahubwo ko hazashingirwa ku kwagura ubuhahirane hagati y’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba.
Yagize ati: “Si amasoko yo muri Amerika cyangwa mu Bwongereza azatuma ubukungu bwa Nigeria bukura, ahubwo ni amasoko yo muri aka karere.”
Yanashimangiye ko Nigeria ikwiriye gushyiraho politiki isobanutse igamije guteza imbere ubuhahirane n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba, cyane cyane mu koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu.
Nubwo yagaragaje icyizere ku hazaza h’ubukungu bw’akarere, Dr Sylla yavuze ko inzego za ECOWAS zikiri inyuma y’abaturage n’abashoramari mu guteza imbere ubufatanye bw’ubukungu hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.
Ati: “Abaturage ba ECOWAS bari imbere yacu, ariko twe nk’inzego z’umuryango turi gusigara inyuma.”
Yanagaragaje ko nubwo Nigeria ari igihugu gifite ubukungu bunini muri Afurika, ibihugu byinshi by’abaturanyi bigihura n’imbogamizi mu kugera ku isoko ryayo.
Dr Sylla yavuze ko mu myaka ine ishize, ubuhahirane hagati y’ibihugu bya ECOWAS bwazamutse bukagera kuri 40%, ibintu yavuze ko bigaragaza ko ubufatanye bw’ubukungu bushoboka nubwo hakiri imbogamizi za politiki n’ibibazo by’ibikorwaremezo.
Yagize ati: “Ibi bigaragaza ko bishoboka. Dushobora kwihuta kurushaho, ariko ntituragerayo.”
Iyi nama ya ECOWAS yabaye hagati ya tariki ya 4 na 17 Gicurasi 2026, yibanze ku miyoborere y’akarere, ubufatanye mu bucuruzi ndetse no guteza imbere ubukungu, mu gihe Afurika y’Iburengerazuba ikomeje guhura n’ibibazo bya politiki, ihungabana ry’ubukungu ndetse n’igabanuka ry’izamuka ry’ubukungu ku rwego mpuzamahanga.
