Nigeria: Iyanya, abanyarwenya n’abanyamakuru bamaganye ubwicanyi ndengakamere buri gukorerwa Abanya-Benue

Imyidagaduro - 18/06/2025 10:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Nigeria: Iyanya, abanyarwenya n’abanyamakuru bamaganye ubwicanyi ndengakamere buri gukorerwa Abanya-Benue

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Iyanya, ubarizwa mu njyana ya Afrobeats, yahimbye indirimbo ayitura abaturage bo mu Ntara ya Benue bagwiriwe n’amahano y’ubwicanyi bukomeje gukorwa n’abakekwaho kuba abarwanyi b’aborozi.

Ibi byamamare bitabaje nyuma y’uko abantu barenga 200 bishwe mu buryo bw’agashinyaguro - bararashwe abandi bagatwikwa ari bazima mu gace ka Yelwata kari muri Guma, kamwe mu turere tugize Leta ya Benue. Ni ubwicanyi bwatumye Isi yose ihindukira ikita kuri iki kibazo, cyane cyane ubwo amashusho ya bamwe mu barokotse yasakaraga bavuga ko batakaje abo mu miryango yabo bose.

Indirimbo Iyanya yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yayiherekeresheje amagambo agira ati: “Turasabira abaturage ba Benue.” Yavuze ko ayituye Abanya-Benue bose, avuga ko igihugu cyose kiri mu bihe bigoye, ariko ko bose bari hamwe.

Yagize ati: “Ndashaka gutura iyi ndirimbo abaturage bose ba Benue. Ni ibihe bigoye si kuri mwe gusa ahubwo ni ku gihugu cyose, ariko mwemere ko tubabaye namwe. Ndabifuriza ihumure ry’Imana. Imana izahindura agahinda kanyu ibyishimo.”

Usibye Iyanya, abandi bantu b'ibyamamare bo muri Nigeria bakomeje kugaragaza akababaro kabo no kwamagana igisa nk’igitugu cy’ubuyobozi bwo mu Ntara ya Benue.

Umunyarwenya ukomeye Efe Warriboy yamaganye icyemezo cy’umuyobozi w’iyi ntara, Hyacinth Alia, wari watangaje ko ku wa Gatatu tariki 18 Kamena 2025 hazaba umunsi w’ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwakira Perezida Tinubu. Ibi byabaye mu gihe abaturage benshi bari bagihangayitse, baririra ababo bishwe i Yelwata.

Efe Warriboy yagize ati: “Sinshaka kuvuga nabi ariko ibi biri kuba muri Benue ni agahomamunwa. Gushyiraho umunsi w’ikiruhuko mu gihe abantu batakaje ababo barenga 200 ngo ni ukwizihiza uruzinduko rwa Perezida? Ni ugushinyagurira abapfushije.”

Yongeyeho ko kuba uyu muyobozi ari n’umupadiri byari byaratanze icyizere ko azabera abaturage umuyobozi utabogama, ariko akaba yarabatengushye. Ati: “Nari nzi ko kuba uri Padiri byari buguhe umutima w’impuhwe, ariko ibyo urimo gukora ni ugukina politiki ku mibiri y’abantu.”

Umwe mu basesenguzi bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria, uzwi cyane ku izina rya VeryDarkMan, yavuze ko abishe abaturage ba Benue "baruta Perezida" ndetse ashinja inzego z’umutekano gukingira ikibaba izi nyangabirama.

Ati: “Ubu se abantu baza bafite lisansi n’imbunda bakanyura mu nzira zose bagatwika abaturage, umutekano w’iki gihugu urabizi. Ariko ko Perezida yavuze ngo habeho ibiganiro n’aba bica abaturage? Ni ukuvuga ko ari nabo bayoboye igihugu?”

VeryDarkMan yifatanyije n’urubyiruko rwa Benue mu myigaragambyo yabereye i Makurdi aho basabaga ko ubutegetsi bukora ibyo bubereyeho gukora: kurinda abaturage.

Umuraperi Illbliss na we yavuze ko Igihugu kiri mu bihe bikomeye cyane by’amateka yacyo, ahanini bitewe n’inzara, ruswa, n’iterabwoba rikorwa n’ubutegetsi riherekejwe no guhisha ukuri no gucecekesha abagerageza kuvuga.

Yagize ati: “Nigeze gukora indirimbo yitwa 'Country', bayikura kuri radiyo kuko yanengaga ubutegetsi. Muri iki gihe, bashyira amafaranga mu gukwirakwiza ibinyoma by’abategetsi kugira ngo bacecekeshe abavuga ukuri.”

Terseer Waya, uzwi cyane nka Kiddwaya wahoze ari mu irushanwa rya Big Brother Naija, yavuze ko yifatanyije n’abo mu Ntara ya Benue bahuye n’izi ngaruka. Yasabye Leta guhaguruka, ntikomeze guhisha ubwicanyi mu magambo ya politiki.

Ati: “Abaturage bacu bakeneye amahoro, bakeneye kurindwa. Ibi biri kuba ni umusanzu wo gusaba ubutabera, si ugushaka amanota ya politiki.”

Sabinus, umunyarwenya n’umukinnyi wa filime, yasabye Leta gukemura ikibazo byihuse avuga ko ubwicanyi buramutse bukomeje butakomeza kuba mu Ntara ya Benue gusa ahubwo bwanakwira ahandi.

Ati: “Dukeneye igisubizo cyihuse. Ubuzima bwa buri Munya-Nigeria bugomba kubahwa.”

Umuraperi Odumodublvck we yavuze ko ibiri kubera muri Benue ari “ubusazi budasanzwe,” atanga urugero ku mugore watakaje abana be batanu muri ako gace.

Ati: “Umugore yapfushije abana be batanu! Aha ni mu buzima busanzwe cyangwa turi kureba filime?”

Naho Bobrisky, uzwi mu itangazamakuru ryo kuri murandasi, yamaganye abasenateri bo muri Nigeria kubera guceceka ku kibazo cyo muri Benue, nyamara ubusanzwe ari bo bihutira gukorana inama igihe cyose hari ikibazo runaka kibareba.

Ati: “Bakora inama iyo ari ikibazo cya Bobrisky, ariko ntacyo bavuga ku bantu barenga 200 bishwe. Ni igisebo gikabije.”

Umuhanzi w’ikirangirire 2Face Idibia akaba n’umujyanama mu bya sinema, yavuze ko Benue iri mu kibazo cy’ingutu gikwiye guhagurukirwa n'ubuyobozi bw’igihugu.

Ati: “Nababaye, ndumva ndemerewe mu mutima. Ibi biri kuba mu Benue ni ikibazo gikomeye. Tugomba guhaguruka twese tukabihagarika. Iki ni igihe cyo guhuza imbaraga ntihagire uwirengagiza, kuko ibisubizo birahari.”

Ubwicanyi bukomeje kwibasira Benue ni ikimenyetso cy’uko ubuzima bw’abaturage bugeze habi cyane, kandi ko nta gisubizo cyafashwe gikwiye. Ni ikibazo cy’umutekano, ariko kandi ubuyobozi bw'igihugu ntacyo burakora.

Imyigaragambyo irakomeje muri Nigeria ndetse ibyamamare bikomeje kwamagana ubwicanyi buri kubera mu Ntara ya Benue


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...