Ibi byamamare bitabaje nyuma
y’uko abantu barenga 200 bishwe mu buryo bw’agashinyaguro - bararashwe abandi
bagatwikwa ari bazima mu gace ka Yelwata kari muri Guma, kamwe mu turere tugize
Leta ya Benue. Ni ubwicanyi bwatumye Isi yose ihindukira ikita kuri iki kibazo,
cyane cyane ubwo amashusho ya bamwe mu barokotse yasakaraga bavuga ko batakaje abo mu miryango yabo bose.
Indirimbo Iyanya yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yayiherekeresheje amagambo agira ati:
“Turasabira abaturage ba Benue.” Yavuze ko ayituye Abanya-Benue bose, avuga ko
igihugu cyose kiri mu bihe bigoye, ariko ko bose bari hamwe.
Yagize ati: “Ndashaka
gutura iyi ndirimbo abaturage bose ba Benue. Ni ibihe bigoye si kuri mwe gusa
ahubwo ni ku gihugu cyose, ariko mwemere ko tubabaye namwe. Ndabifuriza ihumure
ry’Imana. Imana izahindura agahinda kanyu ibyishimo.”
Usibye Iyanya, abandi bantu b'ibyamamare bo muri Nigeria bakomeje
kugaragaza akababaro kabo no kwamagana igisa nk’igitugu cy’ubuyobozi bwo mu
Ntara ya Benue.
Umunyarwenya ukomeye Efe
Warriboy yamaganye icyemezo cy’umuyobozi w’iyi ntara, Hyacinth Alia, wari
watangaje ko ku wa Gatatu tariki 18 Kamena 2025 hazaba umunsi w’ikiruhuko
rusange mu rwego rwo kwakira Perezida Tinubu. Ibi byabaye mu gihe abaturage
benshi bari bagihangayitse, baririra ababo bishwe i Yelwata.
Efe Warriboy yagize ati:
“Sinshaka kuvuga nabi ariko ibi biri kuba muri Benue ni agahomamunwa.
Gushyiraho umunsi w’ikiruhuko mu gihe abantu batakaje ababo barenga 200 ngo ni
ukwizihiza uruzinduko rwa Perezida? Ni ugushinyagurira abapfushije.”
Yongeyeho ko kuba uyu
muyobozi ari n’umupadiri byari byaratanze icyizere ko azabera abaturage umuyobozi
utabogama, ariko akaba yarabatengushye. Ati: “Nari nzi ko kuba uri Padiri byari buguhe
umutima w’impuhwe, ariko ibyo urimo gukora ni ugukina politiki ku mibiri
y’abantu.”
Umwe mu basesenguzi bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria, uzwi cyane ku izina rya
VeryDarkMan, yavuze ko abishe abaturage ba Benue "baruta Perezida"
ndetse ashinja inzego z’umutekano gukingira ikibaba izi nyangabirama.
Ati: “Ubu se abantu baza
bafite lisansi n’imbunda bakanyura mu nzira zose bagatwika abaturage, umutekano
w’iki gihugu urabizi. Ariko ko Perezida yavuze ngo habeho ibiganiro n’aba bica
abaturage? Ni ukuvuga ko ari nabo bayoboye igihugu?”
VeryDarkMan yifatanyije
n’urubyiruko rwa Benue mu myigaragambyo yabereye i Makurdi aho basabaga ko
ubutegetsi bukora ibyo bubereyeho gukora: kurinda abaturage.
Umuraperi Illbliss na we
yavuze ko Igihugu kiri mu bihe bikomeye cyane by’amateka yacyo, ahanini bitewe
n’inzara, ruswa, n’iterabwoba rikorwa n’ubutegetsi riherekejwe no guhisha ukuri
no gucecekesha abagerageza kuvuga.
Yagize ati: “Nigeze
gukora indirimbo yitwa 'Country', bayikura kuri radiyo kuko yanengaga
ubutegetsi. Muri iki gihe, bashyira amafaranga mu gukwirakwiza ibinyoma
by’abategetsi kugira ngo bacecekeshe abavuga ukuri.”
Terseer Waya, uzwi cyane
nka Kiddwaya wahoze ari mu irushanwa rya Big Brother Naija, yavuze ko
yifatanyije n’abo mu Ntara ya Benue bahuye n’izi ngaruka. Yasabye Leta
guhaguruka, ntikomeze guhisha ubwicanyi mu magambo ya politiki.
Ati: “Abaturage bacu
bakeneye amahoro, bakeneye kurindwa. Ibi biri kuba ni umusanzu wo gusaba
ubutabera, si ugushaka amanota ya politiki.”
Sabinus, umunyarwenya
n’umukinnyi wa filime, yasabye Leta gukemura ikibazo byihuse avuga ko ubwicanyi
buramutse bukomeje butakomeza kuba mu Ntara ya Benue gusa ahubwo bwanakwira ahandi.
Ati: “Dukeneye igisubizo
cyihuse. Ubuzima bwa buri Munya-Nigeria bugomba kubahwa.”
Umuraperi Odumodublvck we
yavuze ko ibiri kubera muri Benue ari “ubusazi budasanzwe,” atanga urugero
ku mugore watakaje abana be batanu muri ako gace.
Ati: “Umugore yapfushije abana be batanu! Aha ni mu buzima busanzwe cyangwa turi kureba filime?”
Naho Bobrisky, uzwi mu
itangazamakuru ryo kuri murandasi, yamaganye abasenateri bo muri Nigeria
kubera guceceka ku kibazo cyo muri Benue, nyamara ubusanzwe ari bo bihutira gukorana
inama igihe cyose hari ikibazo runaka kibareba.
Ati: “Bakora inama iyo
ari ikibazo cya Bobrisky, ariko ntacyo bavuga ku bantu barenga 200 bishwe. Ni
igisebo gikabije.”
Umuhanzi w’ikirangirire
2Face Idibia akaba n’umujyanama mu bya sinema, yavuze ko Benue iri mu kibazo cy’ingutu gikwiye guhagurukirwa n'ubuyobozi bw’igihugu.
Ati: “Nababaye, ndumva ndemerewe
mu mutima. Ibi biri kuba mu Benue ni ikibazo gikomeye. Tugomba guhaguruka twese
tukabihagarika. Iki ni igihe cyo guhuza imbaraga ntihagire uwirengagiza, kuko
ibisubizo birahari.”
Ubwicanyi bukomeje kwibasira Benue ni ikimenyetso cy’uko ubuzima bw’abaturage bugeze habi cyane, kandi ko nta gisubizo cyafashwe gikwiye. Ni ikibazo cy’umutekano, ariko kandi ubuyobozi bw'igihugu ntacyo burakora.
Imyigaragambyo irakomeje muri Nigeria ndetse ibyamamare bikomeje kwamagana ubwicanyi buri kubera mu Ntara ya Benue