Iyi gahunda yiswe Zero-Rated Access to Educational Platforms and Content in Nigeria, yashyizweho na Guverinoma ya Nigeria ibinyujije mu Nigerian Communications Commission (NCC), ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi ndetse n’ibigo by’itumanaho.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Tunji Alausa, ni we watangaje ko iyi gahunda izatangira ku wa 1 Ukwakira 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi gahunda i Abuja ku wa Kane tariki 10 Nzeri.
Muri iyi gahunda, abanyeshuri bazajya babona 100MB buri munsi, ariko iyi internet ntizizakoreshwa mu bindi bintu bidafite aho bihuriye n’amasomo.
Zizajya zikoreshwa gusa ku miyoboro n’imbuga zemewe n’uburezi, harimo uburyo bwo kwigishirizaho kuri internet, amasomero yo kuri murandasi, ububiko bw’ibikoresho by’uburezi, imbuga zifasha abarimu kwiyungura ubumenyi ndetse n’imbuga z’imyuga n’ubumenyingiro.
Ibi bivuze ko 100MB zizajya zihabwa abanyeshuri atari internet bashobora gukoresha ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bindi bikorwa bisanzwe byo kuri internet.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Pulse Nigeria, Guverinoma yavuze ko iyi gahunda izatangirana n’abanyeshuri bagera kuri miliyoni eshanu, cyane cyane abo mu mashuri yisumbuye ya Leta na kaminuza za Leta.
Nyuma, gahunda iteganyijwe kwagurwa ikagera no ku bandi banyeshuri n’ibindi byiciro by’abiga.
Ibigo bikomeye by’itumanaho muri Nigeria, birimo MTN Nigeria, Airtel Nigeria na Globacom (Glo), biri mu bigo bishyigikiye iyi gahunda.
NCC yavuze ko ibigo by’itumanaho bizajya biha abanyeshuri 100MB buri munsi zo gukoresha ku mbuga z’uburezi zemewe.
Kuki Nigeria yashyizeho iyi gahunda?
Guverinoma ivuga ko igiciro cya internet ari imwe mu mbogamizi zituma abanyeshuri benshi batabasha gukoresha no kubona neza amasomo yo kuri murandasi.
Minisitiri Alausa yavuze ko intego ari ukugera aho nta munyeshuri w’umunya-Nigeria ubuzwa kubona amakuru ahagije y’uburezi kubera gusa ko adafite ubushobozi bwo kugura internet.
Yavuze ko telefoni, mudasobwa na tablets abanyeshuri basanzwe bakoresha bishobora guhinduka nk’ibyumba by’amashuri n’amasomero byo kuri internet, igihe kubona ibikoresho byo kwiga bitakiri ikibazo.
Minisitiri Alausa kandi yatangaje ko Guverinoma iri gutegura uburyo bwo kugenzura imikoreshereze ya internet ku bana bari munsi y’imyaka 16, cyane cyane hagamijwe ko amakuru y’uburezi bagezwaho kuri internet aba bifite umutekano, yizewe kandi ahuye na gahunda y’igihugu y’uburezi.
Guverinoma kandi ikomeje gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu burezi, zirimo Nigeria Education Data Infrastructure, Digital Nigeria Education Management Information System na Learner Identification Number.
Minisitiri yavuze ko amashuri arenga 240,000 amaze gushyirwa ku ikarita y’ikoranabuhanga, mu gihe imibare y’amashuri na yo iri gukusanywa hifashishijwe uburyo bwa digital kugira ngo hamenyekane neza amakuru ajyanye n’abanyeshuri, abarimu, ibyumba by’amashuri, amasomero, laboratwari ndetse n’ikoranabuhanga rihari mu mashuri.
Iyi gahunda nishyirwa mu bikorwa uko byatangajwe, abanyeshuri bo mu mashuri ya Leta bazagira uburyo bworoshye bwo kubona amasomo, ibitabo n’ibindi bakeneye mu burezi kuri internet batagombye guhangayikishwa n’amafaranga yo kugura interineti.
Guverinoma ya Nigeria ivuga ko intego nyamukuru ari ukugabanya ikiguzi cy’ikoranabuhanga mu burezi no gutuma ubushobozi bw’umuryango cyangwa aho umunyeshuri akomoka bitaba imbogamizi ku kubona ubumenyi.
