Tugiye kurebera hamwe umuco utangaje wo mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Nigeria, mu gace ka Askira-Uba, muri Leta ya Borno. Muri aka gace, umusore ushaka kurongora abanza kugurira umukobwa igare mbere y’uko amugira umugore.
Uyu muco ufatwa nk’igice cy’ingenzi cy’inkwano, aho igare rifatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubushobozi bw’umusore bwo gutangira urugo no kurwitaho. Abaturage baho bavuga ko igare ari igikoresho gikomeye mu buzima bw’umugore, kuko rimufasha mu mirimo ya buri munsi, cyane cyane mu buhinzi, ubworozi no mu bucuruzi.
Mu gace ka Askira-Uba, si ibintu bitangaje kubona abagore batwaye amagare, kuko ari umuco bakuranye. Amagare bayifashisha mu kujyana umusaruro ku isoko, mu ngendo zitandukanye, ndetse no kugera ku mavuriro ari kure. Ibi bituma igare rifatwa nk’igikoresho cy’ingenzi mu iterambere ry’urugo rushya.
By’umwihariko, igare riza ku isonga mu bigize inkwano. Umusore udafite ubushobozi bwo kugurira igare umukobwa ashaka kurongora, ntahabwa uburenganzira bwo kumushaka. Ibi bigamije gutuma abasore bagira inshingano, ndetse abagore bakinjira mu rugo bafite igikoresho kibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.
Nubwo hari ababona uyu muco ukwiye kuvugururwa bitewe n’igihe isi igezemo, abaturage bo muri aka gace bawuha agaciro gakomeye. Bemeza ko ufasha umugore gutangira ubuzima bushya afite ubushobozi bwo kwigenga, kandi afite igikoresho cy’ingenzi kimufasha mu buzima bwe.
