Igihugu cya Nigeria nicyo kihariye ibikombe byo kuri uyu mugabane mu cyiciro cy’abagore kuko igifite inshuro icyenda (9), Guinea Equatorial nicyo gihugu cyonyine gifite iki gikombe.
Ikipe ya Kenya igiye kwitabira iyi mikino ku nshuro yayo ya mbere dore ko yanageze ku mukino wa nyuma w’imikino ya CECAFA kuko izahura na Tanzania ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya Kenya igiye guhagararira akarere u Rwanda ruherereyemo
Ghana ntirigera itwara iki gikombe gusa, yageze ku mukino wa nyuma mu mikino ya 1998, 2000 na 2006.Ikipe ya Mali yabonye uburenganzira bwo kujya mu matsinda nyuma yaho Guinea Equatoriale ihanwe kuko yakoresheje umukinnyi utujuje ibyangombwa ubwo bashakaga itike.
Ikipe ya Cameroon izaba irwana no kwitwara neza dore ko mu myaka ibiri ishize (2014) yabaye iya kabiri kuko yatsinzwe na Nigeria ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya Misiri igeze mu matsinda ya nyuma kuva mu 1998 kuko nibwo iheruka kubona itike.Icyo gihe yatsinzwe ibitego 14 mu mikino y’amatsinda.
Dore uko amatsinda ateye:
Itsinda A:Cameroon, Misiri, Afurika y’Epfo na Zimbabwe.
Itsinda B:Nigeria, Mali, Ghana na Kenya.