Nigeria: Ibyishimo by’umunsi w’ubukwe byahindutse imirwano itazibagirana

Hanze - 20/04/2026 8:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Nigeria: Ibyishimo by’umunsi w’ubukwe byahindutse imirwano itazibagirana

Ibyatangiye ari ibyishimo by’ubukwe byaje guhinduka imirwano n’akavuyo gakomeye, ubwo abagabo babiri bari bavuye gusezerana bateranaga ibipfunsi bapfa aho gufatira amafoto y’urwibutso.

Ibi byabereye mu mujyi wa Lagos muri Nigeria, aho amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba bagabo bombi, bashwanye bikomeye bakimara gusezerana n’abagore babo imbere y’amategeko. Barwanye ubwo bari bageze hanze bashaka gufata amafoto y’urwibutso hamwe n’abavandimwe, imiryango n’abagore babo.

Icyakora bananiwe kumvikana ku kijyanye n’aho kwifotoreza. Bose bashakaga kwifotoreza ahantu hamwe, kandi buri wese ashaka kubanza gufata ifoto mbere ya mugenzi we. Batangiye guterana amagambo, maze bidatinze bafatana mu makoti, batangira gutana mu mitwe.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Elizabeth Blog ivuga ko ikibazo cyatangiye ari gito cyane, ndetse nta wakekaga ko kirangira bateranye amakofe. Icyakabaye urwibutso rwiza cyaje guhinduka intandaro y’imvururu.

Mu mashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, aba bageni bagaragara bafatanye mu makoti barwana, ibintu byatunguranye cyane ku bari bitabiriye uwo muhango. Abashyitsi, inshuti n’imiryango bihutiye kubatandukanya, barabakiza, bababuza gukomeza iyo mirwano yashoboraga no gufata indi ntera.

Aya mashusho yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko biteye isoni kubona abageni barwana bakiyandagaza ku munsi w’ibyishimo nk’uwo. Ni mu gihe abandi bavuga ko bakuyemo isomo rikomeye ryo kwihangana no kwiyubaha.

Abenshi bagarutse ku kintu cy’uko rimwe na rimwe ibyari ibirori bishobora guhinduka mu kanya gato cyane, cyane cyane iyo amarangamutima arenze urugero.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...