Nigeria: Hagiye gupimwa ADN ku mwana wasizwe n’umuraperi Mohbad

Imyidagaduro - 28/02/2026 6:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Nigeria: Hagiye gupimwa ADN ku mwana wasizwe n’umuraperi Mohbad

Urukiko rw’ibanze rwo muri Leta ya Lagos muri Ikorodu rwemeje ko hazakoreshwa Laboratwari eshatu zo mu mahanga mu gupima AND, y’umwana wa nyakwigendera Mohbad, mu rwego rwo kwemeza niba ari uwe koko.

Aya makuru yatangajwe n’umwunganizi mu mategeko wa se wa Mohbad, Oladayo Ogungbe, nyuma y’iburanisha. Yasobanuye ko urukiko rwemeje Laboratwari imwe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ebyiri zo mu Bwongereza.

Yagize ati: “Urukiko rwamaze guhitamo ibigo bitatu bikora ibizamini bya ADN; bibiri byo mu Bwongereza n’ikindi kimwe cyo muri Amerika. Hari icyo twahisemo nk’umuryango, hari icyo uruhande rwabo rwahisemo, hanyuma urukiko ruhitamo icyigenga."

Se wa Mohbad, Joseph Aloba, ni we wasabye ko hakorwa ibizamini bya ADN ku mwana witwa Liam, nyuma y’urupfu rw’umuhungu we rwabaye mu buryo butunguranye.

Umugore wa Mohbad, Wunmi Aloba, na we yagaragaje ko yiteguye ko ibizamini bikorwa, aho buri ruhande rwemerewe guhitamo Laboratwari imwe, mu gihe urukiko rwahisemo iyigenga izakora nk’umuhuza.

Biteganyijwe ko ifatwa ry’ibizamini bya mbere (samples) rizakorwa ku wa 7 Mata 2026, rikazitabirwa n’impande zose bireba ndetse rigakurikirwa n’abashinzwe imibereho myiza kugira ngo habeho gukorera mu mucyo no kwirinda impaka.

Mohbad wari umaze igihe gito atangiye kwigaragaza cyane mu muziki wa Afrobeats, yapfuye ku wa 13 Nzeri 2023 afite imyaka 27, aguye iwe mu gace ka Ikorodu mu mujyi wa Lagos.

Urupfu rwe rwateje akaduruvayo mu ruganda rw’imyidagaduro muri Nigeria no hanze yayo. Abahanzi bakomeye barimo Meek Mill, Davido, Olamide, Tiwa Savage, Lil Durk na Kodak Black, banditse ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we, basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rwe.

Ku wa 18 Nzeri 2023, Polisi yo muri Lagos yatangaje ko yatangiye iperereza ku cyishe uyu muhanzi, iperereza ryakomeje gukurikiranwa n’itangazamakuru ndetse n’abakunzi be basabaga ubutabera.

Icyemezo cy’urukiko cyo kwemeza laboratwari zo mu mahanga kigaragaza ko uru rubanza rushyizwe ku murongo wemewe n’amategeko kandi ruri gukurikiranwa mu mucyo.

Abakurikiranira hafi uru rubanza bavuga ko ibizamini bya ADN bizafasha gukuraho urujijo rwari rwaravutse mu muryango, bikaba n’intambwe yo kugera ku kuri ku birebana n’umwana wasizwe na Mohbad.

Urukiko rwo muri Nigeria rwemeje ko hazakorwa ibizamini bya ADN ku mwana wa nyakwigendera Mohbad, kugirango hamenyekane niba ari uwe koko


Umuraperi Mohmad wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yitabye Imana ku wa 13 Nzeri 2023 ku myaka 27


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...