Nigeria: Barindwi bakatiwe urwo gupfa bazira kwica padiri

Iyobokamana - 26/05/2026 8:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Nigeria: Barindwi bakatiwe urwo gupfa bazira kwica padiri

Urukiko rukuru rwo muri Leta ya Rivers muri Nigeria rwakatiye abantu barindwi, barimo abavandimwe babiri b’impanga, igihano cyo gupfa bamanitswe nyuma yo kubahamya ibyaha byo gushimuta no kwica Padiri Edwin Isaiah Dokubo-Harry.

Urubanza rwabereye mu mujyi wa Port Harcourt kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Gicurasi 2026, ruyobowe n’umucamanza Boma Diepiri. Aba bagabo bari bakurikiranyweho ibyaha 25 birimo umugambi mubisha, gushimuta, ubwicanyi, gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko ndetse n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Inkuru dukesha The Sun Nigeria ivuga ko urukiko rwagaragaje ko ku wa 6 Ukuboza 2013, abo bagabo bafatanyije n’abandi batarafatwa, bashutse Padiri Dokubo-Harry bamujyana mu ishyamba riherereye mu gace ka Abalama mu Karere ka Asari Toru, aho bamushimuse bakamuboha amaboko, bakanamupfuka mu maso mbere yo kumwica.

Nyuma yo kumwica, umurambo we wajugunywe mu mugezi wo muri ako gace. Abakatiwe ni Precious Jack Opara, Answer Dick, Osaki Fubara, Prince Mikado Philip, Tienabeso George, Seleipri Fubara na Alaboeriya Fubara.

Mu mwanzuro w’urukiko, Umucamanza Diepiri yavuze ko ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso bihagije bihamya uruhare rwabo muri ibyo byaha, abakatira igihano cyo kwicwa bamanitswe.

Icyakora Emmanuel Israel na Nephew Philemon bo bagizwe abere maze bararekurwa nyuma y’uko urukiko rusanze nta bimenyetso bihagije bibashinja.

Urukiko rwategetse kandi ko imbunda n’ibindi bimenyetso byafatiwe mu iperereza ry’uru rubanza bishyikirizwa Polisi ya Nigeria.

Icyemezo cyo gukatira abo bagabo urwo gupfa cyateje amarira n’agahinda gakomeye mu rukiko, aho bamwe mu bakatiwe n’imiryango yabo bari bitabiriye iburanisha bagaragaye barira cyane nyuma yo kumva imyanzuro y’urukiko.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...