Inkuru dukesha ikinyamakuru Sahara Reports yo ku wa 15 Gicurasi 2026 ivuga ko amashuri yibasiwe cyane n’iki kibazo arimo Anglican Girls Grammar School ndetse na Our Lady of Apostles Secondary School.
Bitangira, bamwe mu banyeshuri batangiye kuribwa mu nda, gucika intege, no kugira ibibazo byo guhumeka nyuma yo guhumeka uwo mwuka utaramenyekana neza inkomoko yawo.
Abagizweho ingaruka n’uyu mwuka bose, bahise bajyanwa kwa muganga byihuse, bamwe bajyanwa mu Bitaro bya Leta bya Ijebu-Ode abandi bajyanwa mu mavuriro yigenga kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihuse.
Ola Oresanya, ushinzwe ibidukikije muri Leta ya Ogun, yemeje aya makuru avuga ko inzego zitandukanye zahise zitangira ibikorwa byo gutabara no gukora iperereza kuri iki kibazo.
Yavuze ko Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ibidukikije, inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bari gukorana kugira ngo hamenyekane icyabiteye.
Mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu, Oresanya yavuze ko igikoresho gipima ubuziranenge bw’umwuka cyashyizwe ku ishuri rya Ijebu Ode Grammar School cyagaragaje ko hari urugero rwo hejuru rwa gaz methane mu kirere cyo muri ako gace.
Iki gikoresho cyerekanye ko methane iri ku rugero rwa 13,500 parts per million (ppm) mu duce tumwe na tumwe two hafi aho. N’ubwo yavuze ko iyi mibare itari yagera ku rwego rwo guteza uturika n’ibindi bibazo bikomeye, yasobanuye ko ari ikibazo gikomeye gisaba iperereza ryihuse ndetse n’ingamba zo kwirinda ko habaho ibindi byago.
Leta ya Ogun yatangaje ko igiye gushyiraho itsinda rihuriweho n’inzego zitandukanye kugira ngo rikore igenzura ryimbitse ku bidukikije n’ubuzima rusange.
Iryo tsinda rizashakisha inkomoko y’uwo mwuka, risuzume ingaruka ushobora kugira ku buzima bw’abantu ndetse rinakore ubushakashatsi ku yindi myuka ishobora kuba iri muri ako gace.
Abaturage bo muri ako gace basabwe gukomeza gutuza no gukomeza ibikorwa byabo bisanzwe, ariko birinda gucana umuriro cyangwa ibindi bishobora guteza inkongi ahantu hari impumuro idasanzwe ya gaz.
Abantu bafite ibimenyetso birimo kuzungera, kuribwa umutwe no mu nda, isesemi cyangwa ikibazo cyo guhumeka bagiriwe inama yo kwihutira kujya kwa muganga.



