Izi
‘Buruse’ bazikesha gahunda yateguwe n’Ikigo cya Tiwa Savage cyiswe Tiwa Savage
Music Foundation, cyari kigamije kuzamura impano z’abahanzi bakiri bato no
kubafasha kugera ku rwego mpuzamahanga.
Iyi
gahunda yabaye kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 26 Mata 2026, ihuza abarenga 120
baturutse hirya no hino muri Nigeria, bose bafite impano mu muziki.
Mu
gihe cy’icyumweru kimwe, aba bahanzi bahawe amahugurwa akomeye arimo gukora
indirimbo, kuririmba ku rubyiniro, gutunganya umuziki (production) ndetse no
kumenya uko ubucuruzi bw’umuziki bukorwa.
Amahugurwa
yahujwe n’abarimu n’inzobere zo ku rwego rwo hejuru zo muri Berklee College of
Music, bafite ubunararibonye mu bijyanye n’umuziki wo ku Isi hose.
Abatsinze
batangajwe mu gitaramo gikomeye cyabereye ku National Theatre Lagos, aho
abitabiriye berekanye ibyo bize n’impano zabo imbere y’abitabiriye benshi.
Iki
gitaramo cyayobowe na Darey Art Alade afatanyije na Kie Kie, kirangwa n’udushya
twinshi tw’imiririmbire mu njyana zitandukanye zirimo Afrobeats, R&B,
hip-hop, gospel, jazz ndetse n’izivanze.
Mu
byaranze iri joro harimo gusubiramo indirimbo zakunzwe ku Isi nka “Killing Me
Softly” na “Papaoutai”, n’izigezweho zirimo “Bloody Samaritan” ya Ayra
Starr. Hari kandi n’abashyitsi badasanzwe barimo Loud Choir na Teni
basusurukije abitabiriye.
Mu
ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gitaramo, Tiwa Savage yavuze ko uyu munsi
wari uw’amarangamutima menshi kuri we, agaragaza ko yatangije iki kigo agamije
kuzana uburezi bw’umuziki bwo ku rwego mpuzamahanga muri Afurika no gufasha
abahanzi baho guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Yagize
ati: “Intego yacu ni ugushyigikira impano z’Abanyafurika no kubaha amahirwe
angana n’ay’abandi ku Isi.”
Ku
ruhande rwa Berklee College of Music, Umuyobozi ushinzwe kwakira abanyeshuri,
Damien Bracken, yashimye iyi gahunda, avuga ko ifasha abahanzi kwiga gukorana,
guteza imbere impano zabo no kubaka ejo hazaza harambye mu muziki.
Iyi
gahunda igaragaza uburyo ibyamamare byo muri Afurika bikomeje gushora imari mu
kuzamura urwego rw’umuziki w’aho bakomoka, binyuze mu guha amahirwe abakiri
bato yo kwiga no kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.
Ku
batsindiye izi buruse, ni intambwe ikomeye igiye kubafasha kwinjira mu ruhando
rw’abahanzi bakomeye ku Isi, ndetse no kuzamura ibendera rya Afurika mu muziki
mpuzamahanga.

Abanyempano
18 bo muri Nigeria begukanye buruse zirenga Miliyoni 2$ zo kwiga umuziki ku
Berklee College of Music, babikesha gahunda ya Tiwa Savage igamije kuzamura
impano z’Abanyafurika ku rwego mpuzamahanga
