Ubu bukwe bwabaye ku wa
Gatanu, bukaba bwari muri gahunda ya Leta ya Kano igamije gufasha abaturage
bafite ubushobozi buke kubona uburyo bwo gushinga ingo no kugabanya amafaranga
asanzwe akoreshwa mu bukwe.
Nk’uko tubikesha urubuga
rwa lindaikejisblog.com, umuyobozi wa Leta ya Kano, Abba Yusuf, ni we wayoboye
uyu muhango wabereye ku ngoro y’Umwami wa Kano, Emir Muhammadu Sanusi II.
Muri uwo muhango, uyu
muyobozi yasabiye umugeni wa mbere ubukwe, asaba Emir wa Kano ko yamushyingira,
na we abyemera hakurikijwe amahame y’idini ya Islam.
Yusuf yavuze ko iyi
gahunda igamije guha icyizere abaturage batishoboye, gukomeza umuryango no
guteza imbere indangagaciro zishingiye ku muryango n’umuco wa Kano.
Ati: “Iyi gahunda igaragaza ubushake bw’ubuyobozi bwacu bwo gufasha abaturage bafite intege nke, kugabanya umutwaro w’amafaranga ajyana no gushyingirwa no kubafasha kubaka imiryango ibereyeho icyubahiro, hubahirizwa amahame ya Islam n’umuco wa Kano.”

Abageni bahawe ibikoresho
byo gutangira ubuzima
Leta ya Kano yahaye buri
mugabo washakanye muri iyi gahunda imyenda ya shadda ipima metero 10, ingofero,
umufuka w’umuceri n’amavuta yo guteka.
Ku ruhande rw’abagore,
buri mugeni yahawe amafaranga angana na N200,000 ya Nigeria, agamije gufasha mu
gutanga inkwano no gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi.
Abagore kandi bahawe
ibikoresho bitandukanye byo mu rugo birimo uburiri, matela, akabati,
indorerwamo, ibiringiti, amashuka n’imyenda yo kurarana.
Emir wa Kano, Muhammadu
Sanusi II, ni we watanze inyigisho yo ku wa Gatanu, asaba abashyingiranywe
kubakira ingo zabo ku kwizera Imana, kwihangana, kubahana no kugira impuhwe.
Yagize ati: “Imiryango
irangwa n’amahoro ni yo shingiro ry’umuryango mugari utekanye kandi utera
imbere. Ndabasaba ko buri wese mu bashyingiranywe yagaragaza ubwumvikane,
kwihanganirana n’inshingano mu rugo.”
Abashyingiranywe babanje
gusuzumwa no kuganirizwa
Aminu Daurawa, uyobora
Kano State Hisbah Board, yavuze ko abari muri iyi gahunda bose babanje
gusuzumwa no kuganirizwa mbere y’uko bashyingirwa.
Yavuze ko abategura iyi
gahunda barebye niba ibisabwa n’idini ndetse n’amategeko byujujwe, banagira
ibiganiro bigamije kubategurira ubuzima bw’umuryango.
Bamwe mu bashyingiranywe bashimiye Leta ya Kano ku nkunga yabahaye, bavuga ko iyi gahunda yabafashije gutangira ubuzima bushya bafite icyizere n’icyubahiro.



