Nigeria: Abagore bari guhindura amabandi mo abantu bazima hifashishijwe ibiganiro

Hanze - 24/06/2026 4:36 AM
Share:
Nigeria: Abagore bari guhindura amabandi mo abantu bazima hifashishijwe ibiganiro

Mu gihe imyaka myinshi y’urugomo n’intambara byari byarazahaje uburasirazuba bw’amajyaruguru bwa Nigeria, abagore bo mu miryango itandukanye bari ku isonga mu guhindura urubyiruko rwari rwarinjiye mu mabandi no kugarura amahoro mu baturage.

Mu mujyi wa Maiduguri no mu nkengero zawo, amatsinda y’urubyiruko azwi nka Marlians yari amaze imyaka atera ubwoba abaturage, akoresha ibyuma bikomeretsa ndetse n’intwaro gakondo mu mirwano hagati y’udutsiko duhanganye.

Ariko aho kwishingikiriza gusa ku ifungwa ry’abakekwaho ibyaha, abagore n’abayobozi b’inzego z’ibanze bahisemo gukoresha ibiganiro n’ubujyanama kugira ngo bahindure imyumvire y’abo rubyiruko.

Hassana Ibrahim Waziri, uyobora umuryango Unified Members for Women Advancement (UMWA), yavuze ko benshi muri abo basore bakuriye muri Sosiyete yuzuyemo urugomo kubera imyaka irenga icumi y’intambara ya Boko Haram. Yagize ati: “Abenshi binjira mu mabandi kuko bakuriye ahantu urugomo rwabaye ubuzima bwa buri munsi.”

Kuva mu 2018, abagore bayoboye gahunda z’ibiganiro byahuzaga abayobozi b’amabandi n’abaturage, bagamije kubereka ko bashobora kugira ejo hazaza heza batabayeho mu rugomo. Abayobozi b’aho bavuga ko abasore barenga 1,000 bamaze kuva mu bikorwa by’urugomo kubera iyo gahunda.

Mohammed Abdulhamid, wahoze ari umwe mu bayobozi b’agatsiko k’abanyabyaha akaba yarakomeretse bikabije mu gitero cyo kwihorera, ubu akoresha ubuzima bwe ashishikariza urubyiruko kwirinda inzira y’urugomo.

Nubwo hari intambwe imaze guterwa, abayobozi b’iyi gahunda bavuga ko hakiri ibibazo birimo kubura inkunga ndetse n’iterabwoba rikomeje gukorerwa bamwe mu bahoze ari abanyamabandi. Gusa bo bemeza ko amahoro arambye azagerwaho binyuze mu guhindura imyumvire y’urubyiruko no kubaka icyizere mu baturage.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...