Iyi ndirimbo yise ‘Niko
biri’ yanaririmbyemo Hervis Beatz usanzwe ari Producer. Papa Cyangwe avuga ko
ayimaranye igihe kinini muri studio, ariko ko bitewe n’uko aba afite imishinga
myinshi muri studio iyi ndirimbo yatinze gusohoka.
Yabwiye InyaRwanda ko
iyi ndirimbo yatangiye gukorwa mu mwaka wa 2023, kandi ko bitewe n’uko Elvis ari we
wakoze amajwi y’iyi ndirimbo byarangiye nawe ayiririmbyemo.
Hervis Beatz niwe
waririmbye inkikirizo (Chorus) y’indirimbo ‘Ibaze mpfuye’, ‘Tujye gusenga’ n’izindi.
Papa Cyangwe ati “Naramubwiye ashyiramo ‘Chorus’ birangira ari umushinga wanjye
nawe, ariko ubwo nashyiragamo igitero cyanjye, numvise ko haburamo igitero cy’undi
muntu, ntekereje neza nsanga hari umuraperi tutarakorana ariwe Riderman."
Akomeza ati “Numvise rero
n’ubutumwa bwarimo, nasanze Riderman ariwe wakwisangamo cyane. Icyo gihe nahise
mbwira Producer Hervis Beatz ampa umushinga w’iriya ndirimbo nyoherereza
Riderman kugirango numve niba hari icyo yadufasha."
Papa Cyangwe yavuze ko byafashe
umunsi umwe kugirango Riderman aririmbe muri iyi ndirimbo, kandi ntibari bahuye
mbere yahoo. Ati “Niwe muntu wantunguye mu mikoranire. Ibaze koherereza
indirimbo umuntu ku mugoroba, ku munsi ukurikiyeho akakoherereza amajwi yamaze
gukora indirimbo yose. Ni wo mushinga wantunguye, n’iyo ndirimbo nakozeho mu
buryo bwihuse kandi vuba."
Uyu muraperi avuga ko iyi ndirimbo ‘ari imwe mu zifite icyo zisobanuye kuri njye’. Kandi avuga ko hari byinshi yigiye kuri Riderman ‘nk’uburyo akunda akazi ke n’ukuntu aca bugufi’.
Ati “Ni umuraperi ugira
gahunda, haba mu buryo bwo gukora ‘Audio’ ndetse no ku munsi wo gufata
amashusho ‘Video’ yahagereye igihe. Ni umuntu ujya mu kintu ukabona yabigize
ibye. Ni imwe mu ndirimbo ifite ikintu kinini ivuze kuri njye."
Papa Cyangwe yavuze ko
yakuze akunda Riderman mu buryo bukomeye, kandi yahoraga yifuza kuzatunga ifoto
bari kumwe ‘none birenze ifoto dukoranye indirimbo’.
Ati “Navuga ko ari zimwe
mu nzozi ziri kuba impamo zanjye. Namwigiyeho byinshi cyane, ikindi namwigiyeho
guca bugufi cyane. Ndamushimira cyane, ko yanshyigikiye cyane, ku buryo bigoye
kubona uko namushimira. Ni umuntu mwiza bitandukanye n’uko ubitekereza, Imana
ijye imuha umugisha." 
Umuraperi Papa Cyangwe
yatangaje ko agiye gusohora indirimbo ‘Niko biri’ yahuriyemo Riderman na Hervis

Papa Cyangwe yavuze ko
iyi ndirimbo yatangiye ayikorana na Hervis gusa

Papa Cyangwe yavuze ko
yakuze yifuza gufata ifoto ari kumwe na Riderman, none byageze ku gukorana
indirimbo

Papa Cyangwe yavuze ko
iyi ndirimbo ayitezeho guhindura amateka ye mu muziki

Papa Cyangwe yaherukaga gusohora indirimbo yahurijemo abagize itsinda rya Tuff Gang
