Mu
kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda Tv, Nyambo yavuze ko iyi filime yari
ayiteganyirije gusohoka mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, ariko ko byaje gutinda
kubera gushaka kuyitunganya neza mbere y’uko ijya hanze.
Yagize
ati: "Nifuzaga gutangira umwaka mbaha filime kuko ari ko kazi nkora. Nari
natekereje ko yasohoka muri Mutarama cyangwa Gashyantare, ariko ntibyakunze
kuko hari ibyo twabanje kunoza. Numvaga uyu mwaka tugomba kuwutangirana ibintu
bishya."
Nyambo
yasobanuye ko gutinda gushyira hanze iyi filime byatewe ahanini n’ibikorwa byo
kuyinoza, yaba mu myandikire y’inkuru ndetse no mu buryo bwo kuyitunganya
kugira ngo igere ku isoko imeze neza.
Ati:
"Hari ibintu biba bitaratungana, yaba mu myandikire cyangwa mu bikorwa byo
kuyitunganya. Filime abantu babona yasohotse iba yaranyuze mu byiciro byinshi
mbere yo kujya hanze."
Uyu
mukinnyi wa filime yavuze ko kimwe mu byatumye akora iyi filime ari ugushaka
kuzana impinduka mu byo asanzwe akora, ndetse no guha abakunzi ba filime ze
ibindi bishya bitandukanye n’ibyo bari basanzwe bamuziho.
Ati: "Nifuza gukomeza guha abakunzi banjye filime nshya. Nifuza gushyiramo
utundi dushya, ukagenda uhindura gake gake kugira ngo ukomeze kunezeza
abafana."
Ku
bijyanye n’abakinnyi yahisemo gukoresha muri iyi filime, Nyambo yavuze ko
yashingiye ku bantu babasha guhuza neza n’inkuru yanditse, ari na yo mpamvu
yahisemo bamwe mu bafite amazina akomeye muri sinema nyarwanda.
Ati: "Nashingiye ku bakinnyi bashobora guhuza neza n’inkuru twanditse. Ureba
uko umukinnyi azwi, n’ubushobozi bwe bwo gukina mu buryo bujyanye n’iyo nkuru.
Ikindi nashakaga kwaguka mu byo nkora."
Filime
‘Mwene Data’ ishingiye ku nkuru y’umugore witwa Nyambo Jesca, uba warakuze azi
ko ari ikinege nta muvandimwe agira.
Nyuma
aza gushaka umugabo ariko ubuzima bw’urugo rwe bukaza guhinduka ubwo umugabo we
atangiye kumuca inyuma, bikagera aho aninjiza inshoreke mu rugo rwabo.
Ibi
bituma Nyambo abaho ubuzima bugoye, aho aba asa n’uwahindutse umukozi mu rugo
rwe kandi ari we wari umugore warwo.
Inkuru
ikomeza igaragaza ko Nyambo aza gutungurwa no kumenya ko afite musaza we atari
azi, ari na ho haturutse izina rya filime ‘Mwene Data’.
Iyi filime yakinnye n’abakinnyi bazwi muri sinema nyarwanda barimo Mukakamanzi Beata uzwi nka Mama Nick, Killaman, Kamanzi Didier n’abandi banyuranye.

Nyambo Jesca yatangaje filime ye nshya yise ‘Mwene Data’, aho yahuje abakinnyi bakomeye muri sinema nyarwanda barimo Killaman na Mama Nick, mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye no gukomeza gushimisha abakunzi be

Nyambo yagaragaje ko gutinda gusohora filime ye byatewe no gushaka kunoza inkuru neza no gutegura uburyo izajya hanze ifite ireme, kuko yifuzaga gutangira umwaka abereka ibintu bishya

‘Mwene
Data’ ishingiye ku nkuru y’umugore witwa Nyambo, wabaye ikinege atagira
umuvandimwe, ubuzima bwe bukaza guhinduka ubwo yamenyaga ko afite musaza we
atari azi, ari na ho haturutse izina rya filime nshya
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA NYAMBO
KANDA HANO UBASHE KUREBA IGICE CYA MBERE CYA FILIME ‘MWENE DATA’ YA NYAMBO
