Niakate yakuriye i Paris akunda cyane umupira w’amaguru, arota kuzakinira ikipe ya Manchester United - imwe mu makipe akomeye ku Isi, akumva ashaka kuzagera ku rwego rw’abakinnyi yubahaga nka David Beckham na Patrice Evra.
Yari umukinnyi w’umuhanga, ukina hagati mu kibuga, muremure cyane ugereranyije n’abandi bana bangana. Mu mashuri yisumbuye yari ageze kuri metero 1.92, afite ubuhanga bukomeye mu gutanga imipira no kuyobora umukino, ku buryo bamwe bamugereranyaga na Yaya Touré.
Yakinaga umupira w’amaguru amasaha atatu ku munsi, kandi abamutozaga bamubonagamo ejo hazaza heza. Ariko nubwo yari afite impano n’ishyaka, yagize impamvu ikomeye yamuteye kureka kujya mu makipe akina ku rwego rwisumbuye.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru L’Équipe, Niakate yavuze ko ikibazo cye cyatangiye akiri umwana, nyuma y’ibintu bibiri byamugizeho ingaruka zikomeye mu mutwe.
Umunsi umwe, ubwo yari agiye kwiyuhagira, mushiki we yaramusetse cyane amubwira amagambo yamubabaje cyane ku bijyanye n’uko yumvaga umubiri we umeze. Icyo gihe yumvise ko atari “usanzwe” nk’abandi, atangira kwiyumva nk’ufite ikibazo gikomeye.
Ati: "Nkiri muto, umunsi umwe nari ngiye kwiyuhagira, mushiki wanjye ari gusukura ubwiherero. Twatangiye gutongana, ararakara aranseka arambwira ati: ‘Wowe ufite akantu gato cyane.’ Ayo magambo yanjombye umutima bikomeye, numva ndababaye cyane. Nahise ntekereza ko ntari umuntu usanzwe, ko umubiri wanjye utari mwiza, kandi ko ngomba kuwuhisha.”
Nyuma yaho, undi mwana bakinanaga umupira yamusabye kumwereka ubugabo bwe mu rwego rwo gutebya - bimwe by'abana. Uwo mwana yaramusetse cyane amugereranya n’abandi amubwira ko afite igitsina gito cyane, bituma Niakate yumva agize ipfunwe rikabije.
Ati: “Nyuma y’aho, hari umunsi nyuma y’umukino w’umupira w’amaguru, umwe mu nshuti zanjye yanyeretse igitsina cye mu rwego rwo gukina, nta mpamvu ifatika, ansaba ko nanjye namwereka icyanjye. Icyo gihe icye cyari kinini cyane, nanjye sinifuzaga kumwereka icyanjye.
Yakomeje kunsaba kumwereka, ambwira ko ari ibintu bidasanzwe kwanga. Nta kundi nari mfite, namanuye ikabutura n’imbere. Yararebye, abanza kwifata, hanyuma araseka cyane ati: ‘Ufite akantu gato cyane, biratangaje.’”
Niakate yavuze icyo gihe yumvise ari umuntu udasanzwe, "numva mfite ikibazo kizatuma ngomba kwihisha ubuzima bwanjye bwose. Nahise mfata icyemezo cyo kutazigera njya mu ikipe ikina ku rwego rwa kinyamwuga, kuko byasobanuraga kwiyambura mu byumba rusange byo kwambariramo, kandi ibyo kuri njye byari ibintu bidashoboka.”
Yasobanuye ko yakomeje gukinira mu baturanyi be gusa, ariko atigeze ajya mu makipe akomeye kuko atashoboraga kwemera kwiyambura mu byumba rusange, mu kwiyuhagira hamwe n’abandi bakinnyi.
Mu ishuri, yagiraga amanota meza cyane mu myitozo ngororamubiri, ariko mu kwiga koga yahabwaga zeru kuko atajyagayo na rimwe. Yirinda ibintu byose byamushyiraga mu ipfunwe.
Ndetse n’igihe yakinaga basketball, yagiraga amayeri yo kugera ku myitozo atinze kugira ngo ataziyambura imbere y’abandi, cyangwa akihuta ajya kwambara atitaye ku bandi.
Nyuma y’imyaka myinshi, Niakate yaje gukora filimi y’inyandiko yise: “Dans le noir, les hommes pleurent” (Mu mwijima, abagabo bararira). Muri iyo filimi, agaruka ku bibazo by’ubugabo bwe, ipfunwe abagabo benshi bagira ku mibiri yabo, n’uko ibyo bishobora gusenya inzozi n’ubuzima bwabo.
Avuga ko yasanze atari we wenyine ufite icyo kibazo, ahubwo abagabo benshi bafite icyo yise “indwara y’icyumba cyo kwiyamburiramo”, aho umuntu ahora yibaza uko abandi bamubona.
Ati: “Natekerezaga ko ari njye gusa ufite ibi bitekerezo, ariko nasanze abagabo benshi babigenderamo. Ibi byagize ingaruka ku mibereho yanjye yose.”
Yongeyeho ko nubwo abari abakunzi be batigeze babifata nk’ikibazo, we mu mutima we byamukurikiranye imyaka myinshi, bikamugira umunyamubabaro.
Uyu munsi, avuga ko ibintu byatangiye kugenda neza buhoro buhoro, nyuma yo kwiyemera no kwemera uko ari, nubwo avuga ko kwiyumva neza yambaye byoroshye kurusha igihe aba yambaye ubusa.
Niakate yasoje ubuhamya bwe agaragaza ko ipfunwe n’ibitekerezo bibi ku mubiri bishobora gusenya impano n’inzozi z’abantu benshi, anasaba ko abantu bigishwa kwemera uko bameze no kudaha agaciro gakabije ibipimo by’abantu.

Niakate yahishuye ko yahagaritse gukina ruhago kubera ipfunwe yaterwaga n'umubiri we

Niakate yavuze ko yari afite ubushobozi bwo kuzaconga ruhago ku rwego nk'urwa Yaya Toure

Yari afite inzozi zo kuzandika amateka muri Manchester United birangira atabigezeho "kubera igitsina cye"
