Nifuza kugaruka ku ivuko – Tontonchris wiyambaje Ariel Wayz na Amalon mu ndirimbo – VIDEO

Imyidagaduro - 18/02/2026 12:26 PM
Share:

Umwanditsi:

Nifuza kugaruka ku ivuko – Tontonchris wiyambaje Ariel Wayz na Amalon mu ndirimbo – VIDEO

Umuhanzi wamamye nka Tontonchris mu itsinda ry’ababyinnyi rya Cool Family ryamamaye mu myaka ya 1997–2000, yatangaje ko yahisemo gukorana indirimbo na Ariel Wayz na Amalon, kubera ko ari bamwe mu bahanzi bagezweho, ariko kandi ashaka kugaruka ku ivuko rye mu muziki.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Tontonchris yavuze ko yaje mu Rwanda kuhakorera indirimbo ze ebyiri nshya, kuko yumvaga ashaka gusubira kuri gakondo ye, no kugaruka ku ntangiriro z’urugendo rwe.

Yagize ati “Kuba naraje hano mu Rwanda kuhakorera indirimbo, nashakaga kugira ibintu bifite igisobanuro nyine, mbese aho ibintu byose byatangiriye. Ni nko kugaruka ku ivuko bundi bushya. Niyumvagamo izo mbaraga n’ubushobozi, ku buryo gusubira iwacu, nagombaga gutangirira aho. Mbese ni nko gufungura Paji nshya."

Ku bijyanye n’abahanzi yahisemo gukorana nabo, Tonton Chris yavuze ko ari amahirwe kuba ari kumwe na Amalon na Ariel Wayz.

Ati "Kandi nagize amahirwe, yaba ari Ariel Wayz na Amalon baranyakira. Duhuza ibyacu by’ahahise, duhuza n’ibigezweho ubu, kandi urumva ko ari ibintu byatanze umusaruro."

Yasobanuye ko nubwo yamaze imyaka myinshi abarizwa muri Canada, yakunze gukurikirana cyane umuziki w’abanyarwanda, bikamuha ubushake bwo gukorana na Amalon na Ariel Wayz, kuko ari abahanzi bagezweho kandi bakundwa cyane.

Indirimbo Tontonchris yakoranye na Amalon yitwa “Kiberinka”, mu gihe indirimbo yakoranye na Ariel Wayz yitwa “Look Around”. Izi ndirimbo zombi, nk’uko umuhanzi abivuga, zihuza ku ngingo y’urukundo.

Yasobanuye ko izi ndirimbo zishushanya urugendo rwo kwisobanukirwa urukundo no gusaba amahirwe ya kabiri mu rukundo, maze agasoreza ko iyi ari paji nshya mu muziki we, ayitangirira ku rukundo.

Ati "Navuga ko zose zihuriye ku ngingo y’urukundo. Nko kwisobanukirwa, gusaba andi mahirwe ya kabiri mu rukundo mu rukundo. Navuga ko rero paji yanjye nshya mu muziki nifuzaga kuyitangirira ku rukundo."

Tontonchris agaragaza ko gusubira mu Rwanda no gukorana n’abahanzi bagezweho ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rushya mu muziki, ashyira imbere guhuzwa n’umuco n’amateka ye.



Tontonchris wamamaye muri Cool Family yatangaje ko yagarutse mu Rwanda, kuhakorera indirimbo ze, akorana na Ariel Wayz na Amalon, ashaka kugaruka ku ivuko rye no gutangiza paji nshya mu muziki
 

Indirimbo nshya zishingiye ku rukundo – Tontonchris avuga ko indirimbo ze “Kiberinka” na “Look Around”

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA TONTONCHRIS

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'LOOK AROUND' TONTONCHRIS YAKORANYE NA AMALON

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'KIBERINKA' TONTONCHRIS YAKORANYE NA AMALON




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...