Ibi
The Ben yabihishuye ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kigamije gutangaza gahunda
z’iserukiramuco rya ‘Music in Space’ rizabera Camp Kigali ku wa 23/08/2025.
Ubwo
yari abajijwe niba ahura na Kizz Daniel nta biganiro biganisha ku mikoranire
baba baragiranye, The Ben yeretse Luck Nzeyimana telephone ye irimo ubutumwa
bugufi Kizz Daniel yandikiye The Ben amubwira ko akunda umuziki we kandi ko
yifuza ko hagira icyo bakorana.
Ubwo
butumwa bugira buti “Nkunda ibyo ukora nifuza kugira ikintu nkorana nawe.”
Nyuma
y’uko Lucky avuze uko ubwo butumwa buvuga, The Ben yavuze ko ibyiza biri imbere
kandi ko azishimira gukorana nawe dore ko ku wa kabiri badikiranye bagahana na
nimero zo kuri WhatsApp.
Yagize
ati “Yanyandikiye umusibo ejo, duhana nimero za WhatsApp. Ni ikimenyabose kandi
nzishimira gukorana nawe. Ibyiza biracyaza.”
Ubwo
yataramiraga muri BK Arena mu birori byo gusoza Giants of Africa, Kizz Daniel
yatahanye umutima wishimye, ucyeye nyuma yo kwemeza abanya-Kigali ndetse no
kubona urukundo ruhambaye yakiranywe.
Kimwe mu biza nk’inyungu ku bahanzi bataramira mu bitaramo mpuzamahanga, ni uko bahura na bagenzi babo, bakamenya, bakaganira ndetse bakaba banakorana imishinga myinshi itandukanye nk’uko Giants of Africa ishobora kuba ikiraro cyo guhuza imikorere ya Kizz Daniel na The Ben.
The Ben ni umwe mu bahanzi baririmbye mu gusoza Giants of Africa
Reba uburyo Kizz Daniel yakiriwe ku rubyiniro rwa Giants of Africa
Reba amasusho y'amateka The Ben yandikiye muri BK Arena